Yashatse kwiyahura inshuro 2 kuryamana na Don Jazzy n’ abandi baherwe benshi, byinshi utamenye kuri uyu mukobwa

 

 

Tiwa ni umugore w’umuhanga mukuririmba ndetse akaba n’umukinnyi mwiza wa filime. Akaba yaranyuze mubuzima bwamugoye aho yagerageje kwiyahura inshuro zigera muri ebyiri.

Tiwa yavutse tariki 5 Gashyantare 1980, nibwo ababyeyi be bamwise Tiwa Tope Savage, uyu mugore kurubu ufite umwana umwe, si umuhanga mu kuririmba gusa kuko ni n’umuhanga no mu kwandika indirimbo ze ndetse akanandikira abandi bahanzi. Ku myaka 10 gusa, we na nyina bimukiye mu Bwongereza, bwari ubuzima bugoye cyane ko yari akiri muto ndetse na nyina ariho yakoraga. Tiwa yahuye n’ivangura bitewe nuko aho yakomereje amasomo ye mubwongereza bamuhohoteraga bamuziza kuba umwirabura, yigeze kuvuga ati ” nari umwana nziko ngiye mugihugu gisanzwe nkibindi ariko ntago nakibagirwa ubuzima nanyunzemo kuko nashatse kwiyahura ubugira kabiri”

Ibyo gutura mu Bwongereza amaze kubyakira, yakomerejeyo amasomo ye aho yannyuzurwaga bikomeye nabandi banyeshuri biganaga, ngo kumunsi wa mbere akigera kwishuri abanyeshuri baramusetse bitewe nizina rye ryari ryananiranye kurisoma. Abo banyeshuri bigeze no kumufata bamucurika mumwobo w’ubwiherero, ibi yabigarutseho ubwo yarari mu kiganiro na Balck box ati “ntago byari byoroshye kuko byambayeho hafi imyaka itatu cyangwa ine nzira uko nsa rimwe na rimwe ngatekereza kwitukuza”.

Tiwa savage wari ufiite umusore yari yarakunze, uwo musore akaba yarakundaga kuririmba anagaragara mu bikorwa byinshi by’imyidagaduro mu kigo yigagaho. Kubwizo mpamvu yagizr umurava mu kugaragaza impano ye yo kuririmba aho yashatse kuririmba kugirango uwo musore amubone ariko yageze Aho baririmbiraga asanga byatangiye.

Inkuru mu mashusho

Umwarimu wabigishaga isomo ry’umuziki, yamuhaye indirimbo ngo ayige neza azayiririmbe ubutaha, Igihe cyarageze arayiririmba abantu Bose batangazwa n’impano ye mu kuririmba. Aha yari afite imyaka 15 gusa atangira gukundwa mukigo ubuzima burahinduka kuko nabakobwa bamutotezaga barekeye aho ubundi batangira kumugira inshuti kuko yari yamaze kumenyekana mu kigo.

Umwe mu bakozi bakoraga kukigo Tiwa yigagaho yaramwegereye amubwirako hari abantu bari gushaka abantu bafasha abahanzi kuririmba (bach-up singers), yari amarushanwa yo guhitamo abashoboye kurusha abandi. Tiwa yaje gutsinda ayo marushanwa, abari bagize akanama nkemurampaka baratungurwa bibaza niba yarasanzwe aririmba cg niba haba hari undi muntu w’umuhanzi mumuryango we, ababwirako ntawe.

Tiwa yaje kuba umuhanzi ufasha abandi kuririmba (back-up singer) ukomeye, ikiraga cya mbere yabonye cyari icyo gukorana n’umuhanzi witwa George Michael w’umunyabigwi agikora ari muri weekend agarutse ku ishuri asanga yabaye icyamamare gusa we ntiyabaga abyitayeho kuko ibyo byose yabikoraga kugirango was musore amubone amwiteho.

Akazi ko gufasha abahanzi, Tiwa yagakoze imyaka igera kuri itanu, akorana n’abahanzi bari bafite amazina akomeye harimo nka George Michael ndetse na Whitney Houston banakoranye ku muzingo we wanyuma mbere yuko yitaba Imana ndetse.

Tiwa Savage n’urukundo rwo kuririmba

Tiwa Savage watangiye kuririmba kubera umusore yakundaga ndetse no kugira ngo yemeze abakobwa bamutotezaga kwishuri, byarangiye awukunze awimariramo atangira kuwukora by’umwuga.

Tiwa yakomeje umuziki afata umwanzuro wo kujya kuwiga aho yahawe kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu kigo cyitwa Burkeley college of music, aha akaba ariho yakomereje uyu mwuga yari yarihebeye. Ari muriki gihugu yakomeje kujya akora ibiraka bitandukanye nko kuririmba mu bukwe ndetse nutundi turimo kugirango abashe kwibeshaho.

Yakomeje kujya yitabira amarushanwa arinabwo yagiye muyitwa Exfactors akaba ariyo atatsinze gusa ntibyamuciye intege kuko yakomerejeho agenda yitabira nayandi arinako agenda aminuza mumasomo y’umuziki agakomeza kugenda yegera imijyi yari yarumvishe ko ikorerwamo imiziki kurusha indi.

Tiwa yaje kujya yandika indirimbo nyinshi ubundi akazijyana munzu zitunganya imiziki zizwi harimo nka Universal, maze akagenda akahicara akahirirwa nta muntu numwe bafitanye gahunda ategereje ngo abone umuntu uzitunganya cyangwa umuhanzi kugirango amwunvishe izo ndirimbo ze, bamwe bakamwumva bakazumva bazihutisha bikarangirira aho.

Tiwa yaje kugira amahirwe abahanzi nka ba Baby face na Monica bakunda indirimbo ze baranazigura birangira yinjiye muri Sonny music ahabwa amasezerano yo kujya yandika indirimbo, nyuma y’amezi 6 gusa yaje gutungurana abwirara abayobozi be ko agiye gusubira muri iwabo muri afurika agakora umuziki nyafurika, ibi byarabatunguye cyane kuko Tiwa yari amaze kumenyekana abahanzi bose bifuza ko yabandikira hari nabandi bashaka kumusinyisha amasezerano yo kuba umuhanzi.

Ageze muri Nigeria, byabanje kumugora cyaneko abahanzi baho bari batangiye kujya bita kumuziki nyafurika, akabura aho yinjirira cyaneko batari bamumenyereye nko muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari avuye. Yagiye muri Mavin records ya Don Jazzy, wari warabanje kumwanga ariko birangira imwemereye, impamvu Tiwa yifuzaga gukorana na Don Jazzy nuko ngo yari yarabonye ko yagejeje abandi bahanzi kure.

Tiwa ageze muri Mavin byabaye nk’amata n’amavuta bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu kuririmba no kwandika, afatanyije n’abandi bahanzi bo muri iyi nzu bagejeje kure Afro beat kurubu isigaye izwi Ku isi hose. Aha niho yakoreye indirimbo nka Lukuluku na Dorobuci zizwi cyane ndetse nizo yakoze Ku giti cye zirimo nka all over.
Mu myaka yose amaze akora umuzi irenga 15, yatwaye ibihembo bitandukanye, bimwe mubyo yatwaye harimo nk’icyumuhanzi utanga ikizere cy’ahazaza aha hari mubihembo bya Dynamique Olive awards yatwaye mu 2011, ndetse nicyo yatwaye cy’indirimbo nziza ya RNB mu bihembo byitwaga Afrotainment nabwo hari 2011mu ndirimbo ye yitwa kelekele. Mu mwaka 2012 yatwaye igihembo cy’umugore w’umuhanzi mubihembo byitwaga City people entertainment award.
Mu mwaka 2014 yaje kugera kurundi rwegi two guhatanira ibihembo mpuzamahanga burimo nka BET awards ategukanye igihembo ariko muri 2018 akaza gutwara igihembo. Yatwaye AFRIMMA nk’umugore witwaye neza w’umuhanzi aha hari 2017 iyi yanayitwaye inshuro ebyiri. Yatwaye ibihembo byinshi harimo nicya MTV.
Uretse ibihembo yagiye yegukana yagiye anaririmba mubirori bikomeye by’abanyacyubahiro kw’isi urugero nkicyo aherutse cy’iyimikwa ry’umwami wu Bwongereza Charles wa 3.

Ubuzima bw’urukundo bwa Tiwa Savage

Tiwa yakundanye na T Bills, uyu byatangiye ari manager we birangira bagiye m’urukundo banabyaranye umwana w’umuhungu. Bahuriye muri rwa rugendo rwa Tiwa rwo gushakisha agenda yumvisha abantu indirimbo ze kugirango bakorane T bills ari mubamwikijije akamubwirako azamuhamagara, icyo gihe ariko bongeye guhurira mu gitaramo cya Timaya amubaza impamvu atamuhamagaye nkuko babyunvikanyeho birangira batangiye gukorana. Mu 2013 baje gukora ubukwe barabana byemewe n’amategeko, akaba aribwo bibarutse imfura yabo y’umuhungu aha bari bari mu Bwongereza. Mumwaka wa 2016 nibwo baje gutandukana T. Bills ashinja Tiwa Kuryamana nabagabo bibyamamare nka Don Jazzy, 2Face ndetse na Dr CID batandukana avugako yari yarihanganye bikabije.

Uretse T bills, Tiwa yumvikanye murukundo n’abandi bagabo harimo nka Wiz kid nawe w’icyamamare mumuziki wa Nigeria no kwisi, Naira Marley, Humble Smith, Patoranking, Mr Flavour na Olamide.

Tiwa savage nkabandi baherwe bose nawe yakunze guterwa ubwoba kubera amafaranga atunze, urugero hari inkuru yamenyekanye cyane aterwa ubwoba bwo gutanga amafaranga cyangwa hagashyirwa hanze amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga