Hirya no hino kumbuga nkoranyambaga harimo kuvugwa amakuru y’ uko umukinnyi wa Police FC ,Byiringiro Lague ko yaba yarateye inda umushyushyarugamba DJ Crush, gusa aya makuru ntabwo aremezwa neza n’ abanyirubwite.
Iyi nkuru ubwo yari imaze ku menyekana abakoresha imbuga nkoranyambaga bayisamiye hejuru kuko aba bombi bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
Hari amakuru yavugaga ko aba bombi barimo kwitegura ibirori byo kwishimira umwana bagiye kwibaruka ni ibirori byitwa Baby Shower.
Byiringiro Lague yaje mu Rwanda amaze gutandukana n’ Ikipe ya Sandvikens IF,yo mu gihugu cya Sweden , kuri ubu umugore we n’ aba bana be niho basigaye batuye nk’ uko amakuru abivuga.
Nyuma yayo makuru yari amaze kujya yanze DJ Crush yabihakanye mu kiganiro yatanze abinyujije kuri YouTube channel ye. Mu magambo ye yagize ati:Sinakwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye cyane! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo,nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’ abana babiri ndamukomeje pe”.
Nubwo ayo makuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga,kugeza ubu Byiringiro Lague ubwe ntacyo arabitangazaho ntihagira icyo azabivugaho tuzabigarukaho mu makuru yacu ataha.
Benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo mu Rwanda bakomeje kwibaza ukuri kw’iyi nkuru, bamwe bayamagana bavuga ko ari ibihuha, abandi bakifuza ko haba ibisobanuro birambuye kuri iyo nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino.