Dore ibyo umukobwa wese agomba kuba afite kuburyo umugabo wese agomba kurabya Indimi amazi akuzura akanwa , iminwa akayirumagura kubera ibyo bintu yujuje

Umugore wese cyangwa umukobwa aho ava akagera aba yumva yakishimirwa na buri muntu uwo ari we wese ari nayo mpamvu uzasanga buri mugore wese aba aharanira gukora uko ashoboye kose kugira ngo agaragarire neza abamubona.

1.Kwigirira icyizere: Mu buzima bwa buri munsi burya ni byiza kwigirira icyizere, burya ngo abagore biyumva ko ari beza bakanyurwa n’uko bari abagabo barabakunda cyane ! abagabo ntibakunda umuntu wisuzugura.

2.Kwisanzura: Kwisanzura bavuga hano ni nko kwishyira ukizana, abagabo burya bakunda umugore ubisanzuraho, bagakunda umugore kandi wumva ko ntacyo abujijwe gukora kandi ko nta mupaka uhari atagomba kurenga.

3. Gutangaza ibitekerezo bye: Abahungu bamwe batinya abakobwa bakunda gutangaza ibitekerezo byabo, Ariko abagabo bo barabishimira cyane, N’ubwo ariko hari bamwe badakunda abagore/abakobwa bakunda kumvikana bavuga ibitekerezo byabo hari abandi benshi babyishimira, cyane cyane iyo byavuzwe n’umuntu bakunda birabanezeza cyane.

4. Kwita kuri buri kintu: Abagabo bakunda abagore baha agaciro buri kintu cyose berekejeho amaboko, niba ari akazi abagabo baba bifuza abagore bashoboye akazi kandi bakabikorana umutima ukunze, Aha ngaha kandi abagabo bakunda abagore baha umwanya umuryango bakaganiriza abana ndetse n’umugabo.

5.Kwiyubaha/kwiha agaciro: Abagabo aho bava bakagera bose burya bakunda abagore biyubaha, aha ngaha kwiyubaha biri mu byiciri byinshi, Urugero: mu myambarire, mu mivugire,…Abagabo bakunda abagore biyubaha mu myambarire ndetse no mu biganiro byabo, umugore wihesha agaciro kuri ibi bintu usanga akurura abagabo benshi.

6.Kuba inyangamugayo: Mu mibanire y’umugabo n’umugore burya ubunyangamugayo burakenewe cyane, nibwo butuma habaho kwizerana hagati yabo, iyo umuntu ari inyangamugayo ntakora ibigayitse cyangwa ibimusuzuguza ,umugore w’inyangamugayo arakundwa cyane ku buryo buri mugabo wese aba amwifuza.

7.Kwita ku mugabo kandi akanamukunda: Umugabo uwo ari we wese aba ashaka umugore umukunda kandi akanamwitaho cyane Niba uri umugore ukaba utajya wita k’umugabo wawe ngo umwiteho kandi umwereke urukundo umenye ko urugo rwawe rutazigera rukomera na rimwe mu gihe utari wabikora. Abagabo bakururwa cyane no kwitabwaho.

Nshimiyimana Francois/ kglnews

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.