Rayon sport igiye kuzana umwataka wakasamutwe uzibagiza abafana bayo Onana

 

ikipe ya Rayon sport nyuma yaho umwaka ushize w’imikino yitwaye neza igatwara igikombe cy’amahoro cyanatumye ihita ibona tike yo kuzakina imikino ny’afurika ya CAF confederation cup, ikomeje kubaka ikipe ikomeye izana abakinnyi bakomeye kurusha abo yari ifite umwaka ushize.

Mu gukomeza igice cyayo cy’ubusatirizi rayon sport iri mubiganiro n’umwataka uturuka mu gihugu cya Congo RDC, akaba ari umwataka witwa Emomo Eddy Ngoy w’imyaka 29 wari usanzwe ukinira ikipe yitwa Wolkite FC yo mu gihugu cya Ethiopia.

uyu mwataka yakiniye andi makipe asanzwe akomeye kuri uyu mugabane w’Afurika nka as kabasha, us Monastir, as vita club, DC mote mapembe nayandi.

Rayon sport kandi yamaze gutangaza abakinnyi 2 bashya aribo Serumogo Ally na Mitima Isaac bakina bugarira, ndetse yamaze no kumvikana na Niyonzima Olivier sefu ugomba kuza kubafasha hagati mu kibuga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda