Yakiniye u Rwanda imikino 68, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasezeye Ku gukina umupira w’amaguru

Umukinyi w’umunyarwanda mugiraneza Jean Baptiste wamamaye Nka Miggy wakiniraga ikipe Police FC, yasezeye Ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram Miggy yanditse ati:“Muraho neza nshuti bavandimwe? mfashe uyu mwanya ku bihe twanyuranyemo. Buri kintu kigira igihe cyacyo kuri nge iki nicyo gihe ngo magarike gukina umupira w’amaguru. Mwarakoze mwese kushyigikira kugeza uyu munsi, dukomeze tujye imbere.

Miggy yari umukinyi ukina hagati mu kibuga yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igihe kirere. Migi yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo La jeunesse, Kiyovu Sports, APR FC na Police FC yakiniraga umwaka ushize w’imikino. Hanze y’u Rwanda yakiniye Azam FC yo muri Tanzaniya, Gor Mahia FC yo muri Kenya na KMC FC yo muri Tanzaniya.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ni umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda babayeho bakina hagati mu kibuga, by’umwihariko ibihe bye byiza yabigize ubwo yari mu ikipe ya APR FC hagati ya 2007 na 2015.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda