Mu Karere ka Ngororero umugabo yateye icyuma umugore we ahita abura ubuzima kandi bari barasezeranye!

 

Mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru iteye agahinda aho umugabo yishe umugore we amuteye icyuma.

 

Ni amakuru yamenyekanye ku gicamynsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023.

Uyu mugabo wakoze aya mahano yitwa Hakundukize Jean Damascene yari uwo mu Mudugudu wa Kurushishimu Akagari ka Kabarondo mu Murenge wa Bwira ho muri kariya Karere twavuze haruguru.

Uyu Hakundukize yari asanzwe abana  na Muhayimpundu Angelique, nk’umugore n’umugabo w’isezerano, ariko akaba atamwiciye mu mudugudu basanzwe batuyemo nkuko Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabitangaje.Ati “Umugore yari yarahukanye yaragiye iwabo, umugabo ari naho yamusanze amutera icyuma arapfa.”

Akomeza avuga ko amakuru bayamenye bari mu muganda rusange, ndetse ko uyu mugabo nyuma yo gukora ubu bwicanyi yahise afatwa arafungwa nkuko Rwandanews24 ibitangaza.Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, avamo kuvutsa ubuzima uwo utabuhaye, no gucika ku muco wo kwihanira. Kuko iyo abaturage bafitanye ibibazo baba bagomba kugana ubuyobozi bubegereye bukabikemura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko ushyingurwa.Hakundukize nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gatumba.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.