Nyuma yo gutsindwa arushwa FERWAFA byayanze mu nda Umutoza Amrouche agambirizwa utwe

 

Amakuru agezweho mu gisata cy’imikino aravuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasheshe amasezerano ryari rifitanye n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche. Ibi bibaye nyuma y’umusaruro utanyuze benshi mu mikino ibiri ya nyuma yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amrouche yari ahawe amasezerano y’amezi 25, ariko nyuma yo gutsindwa na Nigeria ibitego 2-0 ndetse akanganya na Lesotho 1-1, FERWAFA yafashe icyemezo cyo gutandukana na we. Iyi mikino yombi yabereye kuri Stade Amahoro, aho abafana batishimiye uburyo ikipe yitwaye.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba FERWAFA izashaka undi mutoza mushya cyangwa niba ikipe izakomeza kuyoborwa na Nshimiyimana Eric wari umwungirije. Ibi bibaye mu gihe Amavubi agifite urugamba rukomeye rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika mu mwaka wa 2026.

Mu itsinda Amavubi aherereyemo, Afurika y’Epfo niyo iyoboye n’amanota 13, mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri n’amanota 8. Benin ifite amanota angana n’u Rwanda ariko ikagira umwenda w’igitego kimwe, Nigeria iza ku mwanya wa kane n’amanota 7, naho Zimbabwe na Lesotho zikaza inyuma.

Ese uyu mwanzuro wa FERWAFA uzagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku rugendo rw’Amavubi? Ibi ni bimwe mu bibazo abafana b’umupira w’amaguru bibaza, mu gihe hategerejwe ikizakurikiraho mu buyobozi bw’ikipe y’igihugu.

 

Related posts

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?