Dore ibintu byigenzi bizakwereka ko umusore mukundana ashaka ko umuha umubiri byarangira agahita agusiga mu marira adashira

Niba uri umukobwa iy’inkuru ndagirango igire isomo igusigira kuri ibi bintu 3 bishobora kukwereka ko umuhungu yifuza ko muryamana gusa, Ibi ni ibintu 3 bishobora kukwereka ko umusore urikukuvugisha muri iyi minsi agerageza kugutereta icyo yifuza kuri wowe ari uko muryamana gusa hanyuma byarangira akaba yahita agusiga akaguta,ugasigara mu gahinda kadashira:

Igihe cyose akubwiye ikintu cyiza kuri wowe ntago yita ku mico cyangwa ikindi ahubwo we agerageza uburyo aganisha ku mubiri wawe ,uburyo uteye n’ibindi biganisha ku irari rye, no mu biganiro bye akenshi uzumva ashaka ko muganira ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina

Igihe cyose iyo ashaka ko muhura ,aba ashaka ko muhurira ahantu ha mwenyine ,wenda urugero iwe mu rugo ,muri hotel cyangwa n’ahandi hamworohera kuba yakugwisha mukaryamana , mu gihe undi musore wenda ashobora kuba yagusaba ko mujya muri resitora gusangira cyangwa mukajya kureba filim n’ibindi nkibyo byakuza urukundo n’umubano wanyu.

Iyo umuvumbuye cyangwa umuhakaniye kuba wamusura iwe cyangwa ahandi hose yifuzaga ko mwahurira akaba yaryamana nawe ,arakurakarira ku buryo icyo gihe ahita akwereka isura ye ya nyayo ,rimwe na rimwe ukaba wanatekereza ko uwo muntu aribwo ukimumenya.

Mukobwa rero ibi nibyo bintu 3 bishobora kukwereka ko umusore uri kugutereta yifuza ko muryamana kuruta uko mwakomezanya ubuzima ,mukagira umuryango .

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.