Gisagara: Abajyanama b’Ubuzima bagabiye inka abatishoboye mu kwitura umukuru w’igihugu

 

Abajyanama b’Ubuzima mu Karere ka Gisagara ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere bagabiye inka 43 abaturage batishoboye, ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025.

Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo kwishimira aho Umukuru w’Igihugu agejeje Abajyanama b’Ubuzima mu kugera ku iterambere rirambye.

Habimana Abel uhagarariye Abajyanama b’Ubuzima mu karere yagize ati “Twari dufite intego yo kugera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika kuko twabonye nta kindi twamwitura dushingiye ku byo amaze kutugezaho. Twasanze icyo tugomba gukora ari uko twafasha abatishoboye kugira ngo twunganire muri gahunga yo kugeza inka kuri buri muryango.”

Abagabiwe inka bavuga ko bashimira cyane ababazirikanye bakabagabira kuko izi nka ziziye igihe.

Manishimwe Adeline wo mu Murenge wa Ndora yagize ati “Mbere ntafite inka nta fumbire nari mfite. Ahantu dutuye bitewe n’ubutaka bw’urushenyi dufite, bisaba ifumbure ngo weze. Najyaga njya guhinga nkanashaka amafaranga yo kugura ifumbure. Iyi nka nibyara nzaba mbonye amata yo guha abana; ubwo imirire mibi hehe nayo iwanjye.”

Kanani Vincent wo mu Murenge wa Gikonko we yagize ati “Ndumva rwose mfite ibyishimo bihagije cyane kuko bampaye uburyo bwo kugira ngo umuryango wanjye ubeho neza. Ntabwo nari mbayeho neza kuko naburaga ifumbire n’amata, abana banjye bakagwingira.”

Meya w’ Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome avuga ko iyi gahunda yo gutanga inka izakomeza kuko ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’abaturage b’aka karere.

Ati “Abaturage nibatere ubwatsi, bubake ibiraro turebe ko twakira binyuze mu nka, zidufashe gutunganya ubutaka bwacu twifashishije ifumbire, bidufashe kweza, kurwanya imirire mibi. Inka ni uruganda rw’umukene; bizadufasha rero kugira ngo umuturage agere kuri byinshi, harimo n’amafaranga.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buhamya ko muri uyu mwaka wa 2025 buzatanga izindi inka 3,500, mu gihe intego ari uko umwaka utaha uzasiga buri muryango muri aka karere ufite inka.

Related posts

Alain Mukuralinda wari  Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’ u Rwanda yitabye Imana

Kwambara ijipo ku bagabo: Ni icyaha cyangwa ni Umuco?

Umuforomo arashinjwa kwica abarwayi 9 kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka