Amagaju fc yasinyishije umukinnyi wifuzwaga n’amakipe akomeye watwaye shampiyona mu Burundi

Ikipe y’amagaju nyuma yaho izamukiye muri shampiyona yi kiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka, ikomeje kwiyubaka izana abakinnyi bamazina akomeye.

Nyuma yandi mazina atandukanye yinjijemo, iyi kipe yo mu bufundu yatangaje umunyezamu ufite ubwenegihugu bw’ u Burundi, Ndikuriyo Patient wakiniraga ikipe ya Bumamuru yatwaye igikombe cya shampiyona mu Burundi, imusinyisha amasezerano y’imyaka 2 azarangira 2025.

Ni umuzamu ufite imyaka 24 cyane ko yavutse tariki 5 ukuboza 1998, muri shampiyona ishize yatowe nk’umuzamu mwiza w’umwaka mu gihugu cy’ Uburundi.

Uyu musore abaye umukinyi wa kabiri usinyiye amagaju avuye muri shampiyona y’uburundi nyuma yo kwibikaho uwahoze Ari kapiteni wa Vitalo, iyi kipe kandi yanasinyishije abatoza ba Barundi bayoboye n’umutoza mukuru Niyongabo Amaris.

Related posts

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri