Urutonde rw’abakinnyi batanu ba APR FC bagomba kuzerekeza muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko mu mpeshyi y’uyu mwaka igomba kuzasinyisha abakinnyi batanu ba APR FC biganjemo abo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izaba yirukanye kubera umusaruro nkene.

Mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024 ikipe ya APR FC izatangira gukinisha Abanyamahanga aho bizatuma irekura bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bazaba bataritwaye neza.

Mu bakinnyi bivugwa ko ikipe ya APR FC izarekura barimo umuzamu Tuyizere Jean Luc, myugariro Ndayishimiye Dieudonne, Nsengiyumva Ir’Shad, Kwitonda Alain ‘Baca’, Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma.

Nta gihindutse ngo aba bakinnyi bose bari gutekereza ko mu gihe bazaba birukanwe na APR FC bifuza kuzakinira Rayon Sports ndetse ngo ibiganiro hagati y’impande zombi bishobora kuzatangira mu gihe cya vuba.

Ikipe ya APR FC iracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 ndetse n’Igikombe cy’Amahoro, gusa birashoboka ko ishobora kubibura byombi, mu gihe izaba ibibuze muri iyi kipe hazabamo umweyo uzagera ku bakinnyi bakabakaba icumi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda