BREAKING NEWS : bidasubirwaho hagati ya KNC na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele hamaze kumenyekana ugomba kuzayobora FERWAFA

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ni we ugomba kuzatorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Muri uku kwezi kwa Mata nibwo uwari Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mpamvu ze bwite, kuri ubu Habyarimana Marcel Matiku akaba ari we uri kuyibora FERWAFA mu buryo bw’agateganyo.

Amakuru dukesha Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino ni uko Perezida Uwayezu Jean Fidele ari we uzaba ari umukandida rukumbi uziyamamariza kuyobora FERWAFA kandi abanyamuryango biteguye kumuhundagazaho amajwi.

Muri Ugushyingo 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora FERWAFA asimbuye Munyakazi Sadate.

Perezida Uwayezu Jean Fidele kuva yagera ku buyobozi bwa Rayon Sports ntabwo iyi kipe yari yabasha kubona umusaruro ushimishije, kuko umwaka we wa mbere iyi kipe yasoje ku mwanya wa 7, umwaka we wa kabiri isoza ku mwanya wa 4, mu mwaka wa 3 iyi kipe iracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Related posts

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri