Urukundo nk’ uru rwaherukaga kera! yaremeye aramwitangira yambara amapingu kubera we none ubu agiye kujya arara amukirigita mu buriri

 

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ko aba bombi muri uku kwezi kwa Werurwe bafite ubukwe ariko ntihagire umenya itariki ya nyayo, kuri ubu bamaze kubishyiraho umucyo, Kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023, nibwo Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 Iradukunda Elisa yemereye imbere y’amategeko ko abaye umugore wa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge basezeraniyemo wa Rusororo Nsabimana Matabishi yemeje aya makuru, avuga ko bamaze kubasezeranya nkuko amategeko abiteganya, Ati” nibyo rwose basezeranye nkuko amategeko abiteganya Iradukunda Elisa na Ishimwe Dieudonne, bemewe nk’umuryango mushya.

Hari amakuru avuga ko aba bombi bari barasabye ko ubukwe bwabo bwakorwa mu ibanga rikomeye, ndetse bikaba byubahirijwe kuko usibye video nta n’ifoto yari yemewe gufatwa ubwo basezeranaga.

Kuri ubu benshi bahanze amaso igihe cy’imisango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana, kandi nabyo bikaba bivigwa ko ari muri uku kwezi kwa Werurwe.N’ubwo nta mafoto y’aba bombi yagiye kanze bari gusezerana, ariko iyi nkuru yakoze ku mitima ya benshi, kuko igihe uyu musore yafungurwaga, abantu benshi bahise bamusaba gukora ubukwe na Iradukunda kuko yagerageje kumurwanirira ndetse akemera no gufungwa kubera we.

Kugeza ubu urukiko rwatangiye kujuririra icyemezo cyo kugira Prince Kid umwere kubyaha yaregwaga bifite aho bihuriye n’irushanwa rya Miss Rwanda, uyu musore yateguraga.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga