Iradukunda Pascal umwana muto ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports yishongoye bikomeye kuri APR FC ishaka kumushukisha umurengera w’amafaranga

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu, Iradukunda Pascal yatangaje ko nta y’indi kipe mu Rwanda azigera akinira kereka ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Hari hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya APR FC yifuza kuzamusinyisha mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu kiganiro Iradukunda Pascal yagiranye na Shene ya YouTube ya Rayon Sports TV, Iradukunda Pascal yemeje ko nta y’indi kipe yo mu Rwanda yifuza kuzakinira.

Yagize ati “Kereka ikipe yo hanze y’u Rwanda ni yo nifuza kuzakinira, naho mu Rwanda ho nta kipe y’indi kipe nzakinira, ibyo kujya muri APR FC ntabwo ari ukuri ndi umukinnyi wa Rayon Sports igihe kinini”.

Iradukunda Pascal w’imyaka 17 y’amavuko afite amasezerano y’imyaka itanu mu ikipe ya Rayon Sports, ikipe yiteguye kumugura ikaba isabwa kubanza kwishyura miliyoni 70 z’Amanyarwanda.

Mu gihe ikipe ya APR FC yaba ikomeje kwifuza uyu mukinnyi birashoboka ko yakwemera kwishyura miliyoni 70 z’Amanyarwanda ikegukana Iradukunda Pascal ikamusinyisha amasezerano y’igihe kirekire kugira ngo izamushakire ikipe hanze y’u Rwanda yazamutangaho akavagari k’amafaranga.

Related posts

Uko byagendekeye umukinnyi wa APR FC wakuwe mu mwiherero w’ Amavubi’ rugikubita, ubu arimo kurira ayo kwarika

Mureke guha agaciro ibyo bihuha bigamije gusebye no guharabika ikipe_ Ubuyobozi bwa APR FC.

Ese koko icyuho cya Fall Ngagne nicyo cyatumye Rayon Sports ititwara neza ntibashe gutsinda APR FC?