Urugutegereje niba hari uwo wakunze ukamwimariramo wese

Mu rukundo akenshi usanga buri wese afite ibyiyumviro bye ku wo akunda, ugasanga yifuza kumukunda ku buryo ntawundi yumva yavugana na we, ari byo twakwita gukunda umuntu ukamwimariramo, gusa bigira ingaruka.

Ibi rero bishobora kugira ingaruka mbi nyinshi kuri nyiri gukunda mu gihe uwo akunze batagikomezanyije nk’uko bigaragazwa n’umuhanga mu by’imibanire y’abantu Sylvaine Pascal, yatangaje ko akenshi gushengurwa n’agahinda ku rukundo rutagenze uko wabyifuzaga, ntibiterwa akenshi n’ikosa ry’urukundo ahubwo biterwa no gutekereza ko uwo ukunze azahaza ibyifuzo byawe bityo atabihaza ukangizwa n’agahinda akenshi ugorwa no kwihanganira.

Ibi rero akenshi bitera ihungabana mu mutwe bikabije, ariko n’ubwo iteka nyiri guhemukirwa mu rukundo atariwe ubyitera, hari ubwo kurembywa n’ingorane z’urukundo aba ari we ubyitera cyane cyane iyo yeguriye uwo yakunze ububasha bwo kugenga umunezero we cyangwa agahinda ke.

Aha kandi bavuga ko umuntu ashobora kuzinukwa gukunda burundu, ku buryo abona abantu akababonamo wa wundi wamuhemukiye.

Umuti watanzwe kenshi n’inzobere, ni ukwiyumvisha ko uwo ukunda atazarangiza ibyo wifuza byose kandi ntumuhe ububasha burenze bwo kuba yatuma ubuzima bwawe bw’uzura umunezero cyangwa agahinda.

Nk’uko abahanga mu mibanire bakomeza kubitsindagira, ni ingenzi kumenya ko uwo urimo wihebera ari umuntu ufite ibyiza ndetse n’inenge.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.