Copa América 2024: Urubyiruko rwa Brésil rwongeye kumwenyura, Vinícius kuri Ballon d’Or icyizere kiragaruka [AMAFOTO]

Byari ibyishimo kuri Brésil nyuma y'igihe batitwara neza!

Ikipe y’Igihugu ya Brésil, Samba Boys yabonye intsinzi yayo ya mbere muri Copa América nyuma yo kunyagira ikipe y’Igihugu ya Paraguay ibitego 4-1 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024.

Ni nyuma y’uko iyi kipe igizwe ahanini n’abakinnyi bakiri bato yari imaze iminsi ititwara neza dore ko mu mikino 14 yabarirwaga intsinzi eshanu [5] zonyine, intsinzwi eshanu [5] zose no kunganya inshuro enye [4].

Kuri uyu mugoroba ubwo hakomezaga imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda rya Kane [D] aho ikipe y’Igihugu ya Paraguay yari yakiriye iya Brésil kuri Stade Allegiant muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brésil yongeye kwiyunga n’abakunzi bayo.

Mu bitego bine batsinze, birimo icya Vinícius Júnior afunguye amazamu ku munota wa 35 w’umukino ku mupira yari ahawe na Lucas Paquetá, mbere y’uko Sávio usanzwe ukinira ikipe ya Girona muri Espagne ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 43 w’umukino.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Vinícius Júnior yongeye kunyeganyeza inshundura ku munota wa 45+5, biba 3-0. Mu gice cya kabiri ku munota wa 48, Omar Alderete yishyuriye Paraguay y’abarimo Miguel Almirón na Julio Enciso, biba 3-1.

Lucas Paquetá wari watangiye ahusha Penaliti ku munota wa 31, yihannye icyaha atsinda igitego cya kane ku munota wa 65 na none kuri penaliti, umukino urangira ari ibitego 4 bya Brézil kuri 1 cya Paraguay.

Muri iri tsinda rya Kane kandi Columbia yanyagiye Costa Rica ibitego 3-0, ibifashijwemo na Luis Díaz, Davinson Sanchez na Jhon Cordoba ku mupira yahawe na James Rodriguez, bituma Columbia ihita ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza n’amanota 6/6.

Brésil yafashe umwanya wa kabiri n’amanota ane, Costa Rica iba iya gatatu n’inota rimwe, mu gihe Paraguay yahise inasezerwa iri ku mwanya wa kane aho nta nota na rimwe irabasha kubona muri iyi mikino ihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika muriRuhago ya 2024.

Brésil yabonye intsinzi yayo ya mbere muri Copa América ya 2024
Vinícius yatsinze igitego bibiri
Sávio na we yatsinze
Byari ibyishimo kuri Brésil nyuma y’igihe batitwara neza!

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]