Mu gihugu cya Ghana harimo kuvugwa inkuru ibabaje nyuma yaho Umunyeshuri yaje kwiyahura ubwo yasangaga umukunzi we arimo kumuca inyuma.
Ibi byatangajwe n’ abamwe mu banyeshuri biga ku Kigo cya Kaminuza giherereye Winneba muri icyo gihugu aho bavuze ko Mugenzi wabo yiyahuye nyuma yo gusanga umukunzi we amuca inyuma.
Gusa ayo amakuru asohoka ntabwo higezwe hatangazwa amazina ya nyakwigendera ngo ni uko yigaga ku Kigo cya Kaminuza cyigisha ibijyanye n’ uburezi muri iki gihugu twavuze ahabanza.
Amakuru akomeza avuga ko uyu munyeshuri yiyahuye yimanitse ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, nyuma y’ibyabaye ku mukunzi we w’umukobwa bakundanaga agasanga arimo amuca inyuma.
Ababonye ibyo biba bavuga ko uyu musore bivugwa ko yaguye gitumo umukobwa wari umukunzi we amuca inyuma n’undi musore wigaga ku kigo cya Ghana Universities Staff Superannuation Scheme (GUSSS) mu cyumba cy’inyubako.
Amakuru ahari avuga ko bitewe n’ibyo yabonye yafashwe n’amarangamutima aribyo byamugegeje ku kwiyambura ubuzima yiyahuye.Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe na polisi ya Winneba kugira ngo hakorwe iperereza.