Simba Day 24: APR FC nyuma yo gutitiza ku isoko ry’abakinnyi igiye kwesurana na Simba SC i Dar Es Salaam

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yamaze guhabwa ubutumire mu murwa w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam bwo kuzakina n’ikipe ya Simba SC ku munsi wayo ngarukamwaka wiswe Simba Day [2024] uteganyijwe taliki 3 Kanama 2024.

Amakuru yizewe KglNews ifite neza yemeza ko APR FC izakina imikino ibiri ya gishuti n’ibigugu bibiri: Yanga SC ndetse na Simba SC zo mu murwa mukuru w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam wa Tanzania.

Ayo makuru ava mu gihugu cya Tanzania avuga ko APR FC izakina na Yanga Africans SC taliki 31 Nyakanga 2024 muri Stade Amahoro Kigali.

Ni mbere gato y’uko APR FC izajya gukina na Simba SC yo muri Tanzania ku munsi ngarukamwaka w’ibirori bidasanzwe biba byateguwe, aho iyi kipe ya Simba SC imurika abakinnyi bashya, ikamurika abafatanyabikorwa ndetse n’umushinga wo mu kibuga muri rusange.

Uyu mukino uteganyijwe kuba taliki 3 Kanama 2024, aho biteganyijwe ko APR FC ari yo igomba gukina na Simba. Icyakora ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko uyu mukino wa Yanga Africans SC na APR FC ushobora kuvanwaho n’uyu wa Simba SC kuko iminsi yegeranye.

Ni ibirori Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] itumiwemo nyuma y’uko ishyize imbaraga mu kwitegura imikino nyafurika igura abakinnyi bakomeye, dore ko yamaze gusinyisha Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey ikaba yaramaze no kumvikana n’Umunya-Sénégal, Alliou Souané n’Umunya-Ghana Seidu Dauda.

Byari nyuma y’igihe iyi Kipe y’Ingabo y’Igihugu itagaragara ku ruhando mpuzamahanga.

APR igiye gukina na Simba SC nyuma yo guhurira muri Mapinduzi Cup

Umukino hagati ya Simba SC na APR FC uteganyijwe taliki 3 Kanama 2024!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda