Uruganda rwa Skol rwiyemeje gukora ibishoboka byose Heritier Luvumbu akongera amasezerano muri Rayon Sports kugira ngo kipe izabe ifite umukinnyi w’igihangange uzajya yamamariza Skol

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Limited rusanzwe rutera inkunga Rayon Sports rwiyemeje gukora ibishoboka byose kizigenza Heritier Luvumbu Nzinga akazongera amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports.

Harabura amezi akabakaba atatu ngo amasezerano ya Heritier Luvumbu Nzinga agane ku musozo, kuri ubu akaba yaratangiye ibiganiro aho Rayon Sports ishaka kuzamwongerera amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe we yifuza kongera umwaka umwe.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Skol bwifuza ko mu mwaka utaha w’imikino Rayon Sports izaba ifite umukinnyi w’igihangange ufite izina rinini ku buryo azajya abasha kwamamaza ibikorwa by’uru ruganda.

Bivugwa ko Skol ishaka guha Rayon Sports miliyoni 20 z’Amanyarwanda akongera amasezerano y’umwaka umwe, mu gihe Heritier Luvumbu we ashaka byibura miliyoni 25 n’umushahara wa miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda buri kwezi.

Heritier Luvumbu Nzinga ni umwe mu bakinnyi bavuga rikumvikana muri Rayon Sports, iyi kipe ikaba ishaka kumugumana cyo kimwe na Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe