Abakinnyi babiri b’inkingi za mwamba bamaze igihe kinini bahetse Rayon Sports bujuje amakarita atatu y’umuhondo ntabwo bazakina na Police FC ishaka kubakura ku bikombe byombi bikinirwa mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports usatira aciye ku ruhande witwa Essomba Leandre Willy Onana na myugariro w’ibumoso Ishimwe Ganijuru Elie bombi bujuje amakarita atatu y’umuhondo ntabwo bazakina na Police FC.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, kuri Stade ya Muhanga ikipe ya Rayon Sports izakira Police FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ikipe ya Rayon Sports izakina idafite Essomba Leandre Willy Onana na Ishimwe Ganijuru Elie kuko bose bujuje amakarita atatu y’umuhondo, gusa iyi kipe izaba yagaruye Mitima Isaac na Musa Esenu bari basibye umukino uheruka kubera ko bari bujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Hari amahirwe y’uko Rayon Sports izacakirana na Police FC imikino itatu yikurikiranya kuko bazanahura muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro aho bazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ikipe ya Police FC iyobowe n’umutoza Mashami Vincent yari yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino ubanza igitego kimwe ku busa, gusa iyi kipe ikomeje gukubita agatoki ku kandi irifuza kuzaha isomo rya ruhago Rayon Sports y’umutoza Haringingo Francis Christian.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda