Birakekwa ko yaba yakuyemo inda: Menya ibyihishe inyuma y’umugore watawe muri yombi na Polisi bikekwa ko umwana ahetse ari uwo yibye mu bitaro CHUB

Umugore witwa Niyitegeka Marie Therese uturuka mu mudugudu wa Nyamutarama, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Mbuye aha ni mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwiba uruhinja rwa mugenzi we mu bitaro bya kaminuza CHUB.

Uyu mugore arashinjwa kwiba Umwana w’umubyeyi barikumwe mu bitaro. Abahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru  bavuga ko uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze  mugenzi we ahuze afata umwana we w’uruhunja abyaye aramwiba ahita acika.Abo baturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi mugenzi we.

Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo mwana kugira ngo abamubona bagire ngo niwe wamubyaye. Umwe yagize ati “Yibye urwo ruhinja taliki 23 Werurwe 2023 batangira kumushakisha uyu munsi nibwo yafashwe.”

Ubwo twakoraga iyi Nkuru twagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, ntiyafata Telefoni. Bavuze ko Nyiri kwiba umwana abyiyemerera kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi  muri uyu Murenge mu gihe bategereje ko RIB iza kumutwara.

Related posts

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”

Urukundo rwari rwinshi ku Ingabo za SADC ku Murwanyi wa M23 ,Lt.Col Willy Ngoma bumvaga batamurekura

Impamvu ituma ingabo za Congo zihora zikubitwa nk’ akana n’ abarwanyi ba M23