Uri inkingi z’isi ntuyemo !.Izindi  message  z’urukundo wakoresha mugitondo

Rukundo rwanjye, nkoherereje iyi ndamutso ikikijwe n`uturabo 1000 dufite amabara igihumbi kugirango mbone uko nkwifuriza umunsi muhire n`ubuzima bwiza.

Ijoro rirakeye, isi itangiye urugendo rwayo, imigezi nayo ikomeje inzira zayo. Nanjye rero nzinduwe no kukwifuriza umunsi mwiza n`amahirwe yose.

Kamarayika kanjye, akira indamukanyo yanjye yera kurusha isimbi, ishyushye kurusha izuba, iryohereye kurusha ubuki. Ikuzanire ibyishimo n`umunezero uyu munsi wose. Ndagukuna.

Ijoro rirashize, umunsi uratangiye. Aya magambo akeshe mumaso hawe nkuko izuba rikesha umunsi. Ugire umunsi mwiza Rukundo rwanjye.

Nifuzaga kukubwirako wuzuye ibitekerezo byanjye. Ndashaka kuryoshya umunsi wawe. Ugire umunsi mwiza .

Kubaho murukundo, ni ukubaho neza. Nkwifurije umunezero wose kibasumba. Dutahe cyane kandi ndagukunda byo gusara. Umunsi mwiza.

Waramutse mukundwa, naraye ngenda ijoro ryose ngo buke ngeze kutunwa twawe, maze nguhe akabizu ko kukwifuriza umunsi mwiza. Ndagukunda ntaburyarya.

Ndakangutse nsanze ibitekerezo byanjye wabitwaye,Uri inkingi y`isi ntuyemo. Aka ka sms nako kukubwirako mpora ngutekereza. Bisous kandi umunsi mwiza.

Bacuruzi b`indabo….!! Mumpitiremio indabo nziza za rose nzitume kumukunzi zijye kumwifuriza umunsi mwiza.

Umunsi mushya uratangiye, kanguka umukunzi wawe musangire ibyishimo n`umunezero. Wirirwe neza byishimo byanjye.

Nkanguwe n`umutima utera cyane ugushaka. Ugire umunsi mwiza mukunzi. Ndagukunda cyane.

Naraye nkurota, ngiye kwirirwa ngutekereza, ubwenge bwanjye niwowe wibereyemo gusa muri iki gitondo, urashimishije. Nkwifurije umunsi mwiza mutima.

Kuba utandaje iri joro ntibyambuza kukwifuriza umunsi mwiza. Ndagukunda Rukundo rwanjye.

Nzindutse nseka kuko nizeyeko aho uri untekereza. Ugire umunsi mwiza cheri.

Nubwo aka ka sms kameze nkagasekeje, ariko kuzuye ukuri kw`urukundo ngukunda. Ndagukunda mutima, ugire umunsi mwiza.

Uyu munsi burira vuba kuko nziko nimugoroba ndakubona ukaryama mugituza cyanjye.

Buri gitondo kijye kiba umuhamya w`urukundo rwacu, nkwifurije kugira umunsi mwiza mukundwa.

Nifuzaga gusa kukubwirako wuzuye ibitekerezo byanjye kandi mbwira umunsi ngo ugusekere. Wirirwe neza mahoro yajye.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.