Amagaju FC akomeje kubura ikipe iyakuraho amanota 3, As Kigali niyo yaritahiwe

Kuri iki cyumweru shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu, Aho hari hategerejwe imikino ibiri uwa As Kigali na Amagaju FC, na Muhazi United ikina na Marine FC.

Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele stadium, ikipe ya As Kigali i Saa 15h00 yari yakiriye Amagaju FC. Umukino urangira amakipe yombi agabanye amanota cyane byarangiye ari igitego 1-1.

N’ibitego byose byabonetse mu gice cya mbere cy’umukino. Amagaju niyo yatangiye afungura amazamu ku munota wa 4′ w’umukino umusore Ndayishimiye Eduard niwe watsinze igitego cyayo. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Erisa Ssekisambu ku munota wa 31′ w’umukino. Amakipe ajya kuruhuka ari igitego kimwe kukindi.

Igice cya Kabiri kigitangira hashize iminota 11 gusa, ku munota wa 56′ w’umukino Ishimwe Fiston wa As Kigali yahawe ikarita itukura asohoka mu Kibuga. Amakipe yombi yakomeje gusatirana Ashaka igitego, Amagaju FC akarusha As Kigali gusa Umukino urangira ntakindi gitego kibonetse.

Kunganya kw’Amagaju byatumye aguma ku mwanya wa 2 yarariho aho afite amanota 9 kuri 15 yakiniye. As Kigali yo yagize amanota 5 iva ku mwanya wa 14 yariho ifata umwanya wa 12 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Amagaju FC ntaratsindwa umukino muri shampiyona y’u Rwanda aho mu mikino 5 amaze gukina yatsinzemo 2 akanganya 3.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda