Umutoza watoje Rayon Sports akayihesha igikombe yirukanwe atamaze kabiri kubera umusaruro mubi

Umutoza ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Haringingo Francis Christian waherekaga kwerekeza mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Sofapaka, yamaze kwirukanwa biturutse ku musaruro mubi.

Haringingo Francis mu ikipe ya Sofapaka yaramaze gutoza imikino 5, muriyo mikino nta tsinzi n’imwe yigeze abona, Kuko yatsinzwemo 4 akanganya 1. Kugeza uyu munsi Sofapaka iri kumwanya wa nyuma ninota rimwe.

Haringingo yavuye muri Rayon Sports muri iyi meshyi amaze kuyihesha igikombe cy’amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Haringingo Francis Christian yatoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda, kuva 2017 kugera 2019 yari umutoza wa Mukura victory Sports, ayivamo ajya muri Police FC, yavuyemo mu 2021 ajya muri Kiyovu Sports, ayimaramo umwaka umwe ahita yerekeza muri Rayon Sports.

Ubu harikwibazwa aho uyu Mugabo ajyiye kwerekeza. Ajya kuva mu Rwanda yavugwaga mu makipe atandukanye arimo As Kigali, muri APR FC nk’umutoza wungirije nahandi.

Haringingo Francis Christian Mbaya

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda