Umwe yari muri AFCON 2023, undi yegukana Shampiyona: Hura n’Abanya-Ghana babiri bavugwa muri APR FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ihanze amaso isoko ryo mu Burengerazuba bwa Afurika, iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Ghana bombi bakina hahati mu kibuga.

Ni abakinnyi bayobowe na Richmond Nii Lamptey wari ku rutonde ntakuka rw’abakinnyi 27 uwari umutoza w’Ikipe y’Igihuhu ya Ghana, Chris Hughton yifashishije mu Gikombe cya Afurika, AFCON 2023 cyakiniwe muri Côte D’Ivoire mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.

Richmond Lamptey yavutse taliki 18 Werurwe 1997; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yakiniraga ikipe ya Asante Katoto ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana, aho yayitsindiye ibitego 4 mu mikino 51.

Uyu musore wavukiye mu murwa mukuru Accra, asanzwe akina mu kibuga hagati aho [Central Midfielder] ndetse akaba yanakina hagati ariko afasha ba rutahizamu, ahazwi nko kuri numéro 10 [attacking Midfielder].

Yanyuze mu makipe ya WAFA, International Allies, Salam Zgharta ndetse na Asante Katoto. Nk’uwabigize umwuga mu makipe Richmond Nii Lamptey yakinnye imikino 155 atsinda ibitego 12.

Undi mukinnyi uri kuganira kuba yasinyira APR FC, ni mugenzi wa Richmond, Umunya-Ghana Seidu Dauda Yussif wakiniraga ikipe ya FC Samartex yanatwaye Igikombe cya Shampiyona muri Ghana cya 2023/2024.

Seidu w’imyaka 23 y’amavuko akina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro [Casseur], aho mu mikino 28 yakiniye FC Samartex muri uyu mwaka yayitsindiye ibitego bitatu [3].

Uyu byitezwe ko aza gukora ikizamini cy’ubuzima [Teste Medicale] muri Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] kuri uyu wa Kane taliki 27 Kamena 2024, byitezwe ko naramuka agitsinze aza guhita sinyishwa amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe iyi kipe ikiri kureba uko yaganira na Taddeo Lwanga ukina kuri uyu mwanya ngo babe batanduka mu bwumvikane.

Ni APR kandi ifite abantu bashinzwe kuyishakira abakinnyi bamaze igihe mu Burengerazuba bwa Afurika aho banamaze kohereza Umunya-Sénégal, Alliou Suané ngo aze kurangizanga na “Gitinyiro”, mu mushinga mugari wo kubaka ikipe igomba gufata umwanya mu matsinda y’imikino ya CAF Champions League ndetse no kuyarenga muri rusange nk’uko amakuru abisobanura.

Richmond Nii Lamptey wakiniraga Asante Katoto yari mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana muri AFCON 2023
Seidu Dauda Yussif yatwaranye na FC Samartex Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana 2023/2024!

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]