APR FC yasinyisije Umunya-Ghana wari mu Gikombe cya Afurika giheruka

Richmond Nii Lamptey yari mu Ikipe y'Igihugu ya Ghana muri AFCON 2023

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ihanze amaso isoko ryo mu Burengerazuba bwa Afurika, yasinyishije Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey amasezerano y’imyaka ibiri.

Ni Richmond Nii Lamptey wari ku rutonde ntakuka rw’abakinnyi 27 uwari umutoza w’Ikipe y’Igihuhu ya Ghana, Chris Hughton yifashishije mu Gikombe cya Afurika, AFCON 2023 cyakiniwe muri Côte D’Ivoire mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.

Richmond Lamptey yavutse taliki 18 Werurwe 1997; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 27 y’amavuko, akaba yakiniraga ikipe ya Asante Kototo ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ghana, aho yayitsindiye ibitego 4 mu mikino 51.

Uyu musore wavukiye mu murwa mukuru Accra, asanzwe akina mu kibuga hagati aho [Central Midfielder] ndetse akaba yanakina hagati ariko afasha ba rutahizamu, ahazwi nko kuri numéro 10 [attacking Midfielder].

Yanyuze mu makipe ya WAFA, International Allies, Salam Zgharta ndetse na Asante Kototo. Nk’uwabigize umwuga mu makipe Richmond Nii Lamptey yakinnye imikino 155 atsinda ibitego 12.

Amakuru yizewe yemeza ko APR FC yamaze gusinyisha Richmond Nii Lamptey amasezerano y’imyaka ibiri.

Richmond Nii Lamptey yari mu Ikipe y’Igihugu ya Ghana muri AFCON 2023

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda