CECAFA Kagame Cup 2024 yimuriwe amataliki, APR na Police FC zibyungukiramo

APR nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona yahise ikatisha itike ya CECAFA Kagame Cup 2024!

Imikino ihuza ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba n’ibyo Hagati, CECAFA Kagame Cup ya 2024 yongeye kwimurirwa amataliki ivanwa taliki 6 Nyakanga uyu mwaka ishyirwa taliki 10 Nyakanga 2024.

Ni imikino igomba kwitabirwa n’amakipe abiri yo mu Rwanda ayobowe APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse na Police FC yongerewemo nyuma y’uko amenshi mu makipe yagombaga kwitabira yikuye muri iri rushanwa rizabera muri Tanzania na Zanzibar.

Ni Police FC kandi yandikiye Ubunyamabanga bwa CECAFA ibusaba ko yakemererwa kwitabira iri rushanwa, biba amahire ubwo amakipe arimo na TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa yikuragamo, maze Ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu igahita yemererwa kuri uyu Kabili aho Police iteganya ko rizayifasha kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup yaboneye itike nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 25 Kamena 2024, ni bwo CECAFA yatangaje ko amataliki y’iri rushanwa yahindutse aho iri urushanwa ryari riteganyijwe kuzaba taliki ya 6 Kamena kugeza taliki ya 22 Kamena mu Mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania.

Kuri ubu rero CECAFA iherutse kwegukanwa na Express FC yo muri Uganda muri 2021, yamaze kwimurwa aho izatangira taliki ya 10 Kamena ikazageza tariki ya 28 Kamena 2024 ikazabera i Dar es Salaam muri Tanzania ndetse no muri Zanzibar.

Kuba aya mataliki yigijwe inyuma, wavuga ko amakipe yo mu Rwanda: APR FC na Police FC yabyungukiyemo kuko rizasozwa nibura amataliki yo gutangiriraho Shampiyona y’u Rwanda yegereje [10 Kanama 2024] ku buryo nta yindi myiteguro ihambaye azakenera.

APR nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona yahise ikatisha itike ya CECAFA Kagame Cup 2024!CECAFA Kagame Cup 2024 yimuriwe amataliki, APR na Police FC zibyungukiramo

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda