Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

DJ Marnaud arashinjwa n’inshuti ye Dope Caesar uri mu bavanga imiziki mu gihugu cya Nigeria kumwambura 3000$.

Mu butumwa Dope Caesar yacishije ku rukuta rwe rwa Snapchat,  yavuze ko DJ Marnaud n’inshuti ye bamutekeye imitwe abaha amafaranga 3000$ arenga miliyoni 4Frw ntibamwishyura.

Dope Caesar yibukije DJ Marnaud ko amufata nk’umuhemu wamwambuye arenga miliyoni 4 Frw we n’inshuti ye, bityo ko adakwiye kwitwara nk’aho nta kibazo bafitanye kandi azi ibyo yamukoreye.Yagize Ati “Wowe n’inshuti yawe mwantekeye umutwe munyambura 3000$ none muraza hano mugaseka, ubu njye ntabyo kukorohera kandi nawe ibi urabizi, ntushake kungerageza.”

Related posts

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira

Niyo Bosco yaba yisunze Meddy kugira ngo yisange yinjiye mu gakiza?

Oda Paccy yashyize umucyo ku bibaza impamvu atigeze aririmba mu gitaramo cya Riderman na Bul Dogg.