BetPawa PlayOffs 2024: Patriots BBC yahambiriye APR BBC, byose bitangira bundi bushya [AMAFOTO]

Patriots Basketball Club yatsinze APR Basketball Club amanota 61-49 BC mu mukino wa kane w’imikino ya Kamarampaka yiswe “BetPawa Playoffs 2024”, birushaho gukomeza urugamba rw’igikombe kuko aya makipe yombi yahise anganya imikino 2-2 mu gihe habura imikino itatu yonyine.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024 mu nzu y’imikino ya BK Arena, i Remera mu Murwa Mukuru, Kigali.

APR BBC yari yagaragaje imbaraga mu mikino itatu yabanje ibufashijwemo n’umubare munini w’abakinnyi kandi beza dore ko iherutse no kongeramo Umunya-Mali, Aliou Diarra; icyakora kuri iyi nshuro ntacyo byayifashije.

Umukino watangiye APR BBC itsinda mu gihe Patriots BBC yagorwaga cyane no gutsinda. Amanota atatu ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonne “Gaston” yo mu masegonda 36 ya nyuma y’agace ka mbere niyo yatumye aka gace karangira amakipe yombi anganyije amanota 14-14.

Agace ka kabiri katangiye amakipe yombi yugarirana cyane kugeza ubwo byasabye iminota ibiri n’amasegonda 24 ngo hongere kuboneka inota ryatsinzwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne watsinze “free-throw” imwe muri ebyiri yari ahawe.

Aka gace karangiye Patriots BBC ari yo itsinzemo amanota menshi, yatsinzemo amanota 10 mu gihe APR BBC yatsinzemo amanota 6 byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 24 ku manota 20 ya APR BBC.

Mu gace ka gatatu, abakinnyi ba Patriots BBC bagarutse bigaragara hari ibyo bari bamaze kubwira n’umutoza wabo Mwinuka Henry babyumvise neza, bakajije ubwugarizi bongera ubusatirizi, ibi byatumye nyuma y’iminota 6 bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 14, yari amanota 44-30.

Mu minota itatu yarisigaye APR BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo gusa ni na ko Patriots BBC nayo yanyuzagamo igatsinda amanota.

Muri aka gace, Patriots BBC yatsinzemo amanota 24 naho APR BBC itsindamo amanota 20 byatumye karangira Patriots BBC ikiyoboye umukino m’amanota 48 ku manota 40 ya APR BBC.

Mu gace ka nyuma, Patriots BBC yakomeje kuyobora umukino nyuma yo gutsindamo amanota 13 mu gihe APR BBC yatsinzemo amanota 9, umukino muri rusange warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 61-49.

N’ubwo amanota ya William Perry Kiah wa Patriots BBC yakomeje kurumba aho yatsinze amanota 6 gusa, Stephen Branch yongeye gufasha Patriots BBC ayitsindira amanota 16 muri uyu mukino.

Umukino wa gatanu, ari na wo mukino witezweho gutanga ishusho y’aho Igikombe gishobora kwerekeza, utegerejwe ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.

William Perry wa Patriots yari hejuru nk’ibisanzwe!

Umukino wa gatatnu utegerejwe ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 muri BK Arena

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje