Umwana w’umunyeshuri yasutsweho acid bamushinja kwiba.

Umwana w’umunyeshuri yasutsweho acid bamushinja kwiba.

Mu gihe ahenshi mu bihugu hari amategeko menshi ndetse akakaye kubabangamira uburenganzira bw’abana, ahandi ho mu Nigeria umwana yahuye n’uruva gusenya ubwo mwarimu we yamufataga akamukekaho kumwiba igare.

Uyu mwana wahuye n’ibi byago ni umwana w’umuhungu ufite imyaka 14 ukomoka mu gihugu cya Nigeria, kubwumutekano we amazina ntabwo yabashije kujya hanze gusa yigaga ku ishuri rya Neriligu Senior High School.

Igihe mwarimu we yamufataga amushinja kwiba igare rye ryari riparitse, mwarimu yahise agira umujinya ahita amusukaho acid imutwika ku kuboko kwiburyo ndetse n’agace gato ku kuguru kwe, gusa Imana ikaba yakinze akaboko.

Uyu mwana wahuye n’ uruva gusenya yahise ajyanwa ku bitaro bya Nareligu Baptist Health Center.

Amakuru avugako ubungubu atangiye koroherwa nubwo byamusigiye ubumuga butoroshye buzatuma agira ipfunwe.

Mwalimu wamusutseho acid akaba yitwa Ibrahim Salifu, abaturage ndetse n’abandi bakorana bakaba bahise bahamagaza inzego z’ubugenzacyaha ndetse n’ubutabera ubungubu akaba afunze aho ategereje gukorerwa dosiye ubundi agakurikiranywa mu mategeko aho aregwa ibyaha byo guhohotera umuntu.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.