Muri Nigeriya umukobwa yatwitswe azira gutuka intumwa y’Imana Mohammed

Muri Nigeriya umukobwa yatwitswe azira gutuka intumwa y’Imana Mohammed

Mu gace ka Sokoto gaherereye mu gihugu cya Nigeriya, umukobwa usengera mu idini rya gikirisitu yatwitswe arinda apfa azira ko yatutse intumwa y’Imana Mohammed.

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022.

Uyu mukobwa akaba yigaga muri Kaminuza yigisha Uburezi ya Shehu Shagari iherereye n’ubundi muri aka agake ka Sokoto.

Kuri uyu wa Kane nibwo uyu mukobwa witwa Deborah yatangiye gukubitwa muri Kaminuza azira kuba yaratangaje amagambo mabi ku ntumwa y’Imana Mohammed, bikaba byarahise bitera abantu bari hafi aho uburakari cyane cyane abasenga mu idini rya Islam.

Nyuma yo guterwa ubwoba bikomeye n’abahungu b’amabandi bamutwaye bamukurubana nk’uko byagiye bitangazwa n’abanyeshuri bamubonye akorerwa ibyo byamfurambi, aya makuru tukaba tubikesha ikinyamakuru the Gazette.

Hirya no hino abantu benshi bagiye batandukanye nyuma yo kubona ibyabaye byabakoze ku mutima batangazako bitari bikwiye kwica umuntu umuziza ko mudahuje ukwemera gusa hakaba n’abandi bavugako yarengereye gutuka intumwa y’Imana Mohammed.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda