Umutwe wa M23 wongeye kwatsa umuriro ku ngabo za DR Congo zikizwa n’ amaguru. Dore uduce uyu mutwe wongeye kwigarurira

Imirwano ihanganishije igisirikare cya Repubulika Iharanira Domokarasi ya Congo( FARDC) n’ umutwe wa M23 , uyu mutwe wongeye kwatsa umuriro ku ngabo z’ igihugu , zirahunga. Iyi mirwano yubuye mu cyumweru gishize, aho impande zombi zitana bamwana ku batumye uru rugamba rwongera kubyuka, dore ko M23 ishinja FARDC n’imitwe yiyambaje, kubagabaho ibitero mu gihe igisirikare cya Congo na cyo kivuga ko ari M23 yabashotoye.

Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira, uyu mutwe wa M23 wafashe agace ka Ntamugenga gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma yuko uyu mutwe wari wafashe n’utundi duce twa Muhimbira na Nyaluhondo.Ikinyamakuru Goma News 24, cyatangaje kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 ko Umutwe wa M23 wafashe utundi duce twa Karengera, Gako, Rubare, Rangira, Burayi, Rukoro, Matebe na Kanombe ndetse n’utundi.

Iki kinyamakuru kivuga ko M23 yafashe ibi bice nyuma yo kotsa igitutu abasirikare ba FARDC babonye urugamba ruhinanye, bagakuramo akabo karenge, bagahungira i Goma.Amashusho yagaragajwe n’iki kinyamakuru, yerekana imodoka zirimo n’iz’intambara zigendesha iminyururu, zirukanka mu muhanda wa kaburimbo ndetse n’izindi nini zitwaye abasirikare, ziri guhunga ziruka ku muvuduko wo hejuru.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro