Amavubi agiye kongera gususurutsa Abanyarwanda mu kwezi gutaha

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza imikino isigaye mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Africa(Africa Cup of Nations 2023), ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri gushakisha imikino ya gishuti yayifasha kurushaho kwitegura neza.

Amakuru agera kuri KGLNEWS ni uko iyi kipe byitezwe ko izakina imikino ya gicuti ibiri;tariki ya 18 Ugushyingo 2022 ndetse na tariki ya 20 Ugushyingo 2022.

Kugeza ubu, biravugwa ko mu makipe bari mu biganiro aharimo ikipe y’igihugu ya Sudan ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Imikino yombi byitezwe ko izabera kuri Sitade ya Huye.

Mu itsinda rya L u Rwanda rurimo mu gushaka itike y’igikombe cya Africa ruhagaze ku mwanya wa 3 n’inota rimwe, mu gihe Senegal ariyo iyoboye itsinda n’amanota 6 nyuma y’imikino ibiri ibanza.

Imikino isigaye yo gushaka itike y’igikombe cya Africa izasubukurwa muri Werurwe 2023.

Related posts

UCL: Arsenal yivuganye PSG, Man City ikuraho agahigo ka Man United, Dortmund, Barcelona na Brest zigusha imvura y’ibitego 32 [AMAFOTO]

Ibyatangajwe ku ikubitwa ry’ umufana mukuru wa APR FC  na Team Manager i Rubavu byababaje abakunzi b’ iyi kipe.

Bizimana Djihad ashobora gutorwa nk’umukinnyi mwiza waranze Ukwezi kwa Nzeri