Abakinnyi b’ikipe imaze gutsinda imikino yayo yose muri shampiyona y’u Rwanda banze gukora imyitozo kubera ideni bishyuza

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze kwitabira imyitozo y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022 yari kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi myitozo yagombaga gutangira nyuma y’umukino wa gicuti wahuje ikipe ya APR FC yanyagiye Bugesera FC ibitego bitatu ku busa, nyuma y’uyu mukino abatoza ba AS Kigali barangajwe imbere na Cassa Mbungo Andre bategereje abakinnyi barababura.

Impamvu nyamukuru yatumye abakinnyi ba AS Kigali basiba imyitwarire ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Shema Ngoga Fabrice bubarimo imishahara y’amezi abiri.

AS Kigali iheruka gutsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0, mu mukino wa mbere w’ikirarane wabaye ejo ku wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, mu Karere ka Huye.

Ubwo umukino wari urangiye umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo yavuze ko nubwo batsinze umukino ariko ubusatirizi bwe butarahuza.

Yagize ati “Usanga akenshi tubona uburyo bwiza bwo gutsinda ariko abakinnyi bagashaka gushotera kure ariko ndagerageza kubaganiriza.”

Yakomeje avuga ko afite ibirarane byinshi ariko n’abakinnyi ari benshi bityo bazamufasha kwitwara neza.

Nyuma y’imikino itandatu ya shampiyona, Mukura iri ku mwanya wa 11 ifite amanota atandatu,mu gihe AS Kigali imikino itatu imaze gukina yose yayitsinze ifite amanota icyenda iri ku mwanya wa Gatandatu.

Ku munsi wa karindwi wa shampiyona, Mukura izasura Etincelles mu Karere ka Rubavu, tariki 30 Ukwakira 2022, AS Kigali yakirwe na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]