Umutwe M23 werekanye abandi basirikare benshi barimo n’ abo mu Burundi yafashe mpiri

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare barimo Abarundi bafatiwe ku rugamba mu mirwano imaze iminsi iyihanganishije n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro.Kuva imirwano yakubura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 yagiye igaragaza ko mu ngabo ihanganye na zo harimo iz’u Burundi ariko iki gihugu kibabitera utwatsi.

Mu cyumweru gishize uyu mutwe wagaragaje umusirikare umwe w’Umurundi wafatiwe ku rugamba, Umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma yatangaje ko ingabo za FARDC bahanganye zifatanyije n’imitwe myinshi yiyongereyeho ingabo z’igihugu cy’u Burundi.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023, harimo abasirikare batatu b’Abarundi, n’aba FARDC babiri, aba FDLR babiri n’abo mu rubyiruko rwiswe ‘Wazalendo’ babiri.Maj Ngoma ati “Turarwana na Guverinoma ya Congo yifatanyije n’andi matsinda arimo n’ingabo z’u Burundi. U Burundi bwahakanye ko nta barwanyi babo barimo ariko twerekanye bamwe muri bo, uyu munsi turerekana abandi kandi tuzakomeza kugaragaza n’abandi.”Yahamijeko bubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu kugira ngo bereke Isi ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.Ati “Ntabwo twari dukwiye kuberekana ariko ku bw’impamvu turabikora, kugira ngo Isi imenye ikibazo nyakuri. Habayeho amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’iya Congo.”

Umusirikare ufite ipeti rizwi nka ‘Première Classe’ witwa Nzisabira Ferdinand, winjiye mu gisirikare cy’u Burundi mu 2018, yavuze ko bagiye i Bujumbura, bahabwa impuzankano z’ingabo za FARDC, bajya ku rugamba babwirwa ko bagiye ‘kurwanya Abanyarwanda’ i Kilorirwe.Ati “Turi i Bujumbura twageraga ku bantu 50, batwambika impuzankano za gisirikare za FARDC batwuriza indege. Tugeze ku Kibuga cy’indege i Goma dufata intwaro tugeze i Goma. Batubwiraga ko tugiye kurwanya Abanyarwanda.”

Caporal Chef Niyongabo Thierry, we yinjiye mu gisirikare mu 1999, i Bururi akaba yaravukiye i Muramvya mu Burundi.

Yageze muri Congo ari mu modoka ahabwa impuzankano n’imbunda ageze i Bukavu, bahita berekeza mu gace ka Kitshanga kurwana na M23.Undi musirikare w’u Burundi M23 yerekanye ni ‘Première Classe’ Ndikumana Emerence, winjiye mu gisirikare mu 2018 mu Ntara ya Makamba akaba yaravukiye Mwaro. Na we yahagurukiye i Bujumbura ajya kurwana muri Kitshanga.Ndikumana avuga ko baturutse i Burundi barenga 300, gusa ngo ntabwo baje bazanye imbunda ahubwo bakoresheje izo bahawe na Congo.Aba basirikare bose bavuga ko bageze mu bice boherejwe kurwano basanze “nta Banyarwanda Bahari, ari Abanyecongo.”

Aba Barundi bafatiwe ku rugamba na M23 bavuga ko bafashwe neza, ariko bagasaba Leta y’u Burundi gukorana n’imiryango yabo kugira ngo uyu mutwe ubarekure bashobore gusubira mu miryango yabo.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda