Abayobozi bakomeye mu Rwanda bakoze impanuka ikomeye , n’imodoka ikunda gutwara ubuzima bwabenshi

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Kicukiro , i Gahanga , nibwo Depite Dr Frank Habineza, Hon Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée bakoze impanuka ikomeye y’ imodoka  ubwo bagongwa n’ ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye yo kubakisha.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bari berekeje muri Siporo mu Karere ka Bugesera.

Amakuru yatanzwe na Depite Dr Habineza yavuze ko Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima, gusa yongeyeho ko imodoka yangiritse bikomeye.

Depite Dr Habineza avuga ko  iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa igitaraganya ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal kugira ngo bitabweho n’abaganga.Yagize ati Bakoze ibizamini byose, njyewe ndikubababara cyane mu gituza ariko hari mugenzi wanjye wababaye cyane. Turacyariho yari kuba ari inkuru mbi.”

Dr Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon Manirarora Annoncée nyuma yo kwitabwaho n’abaganga batashye mu ngo zabo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro