Umutoza w’Amavubi yasingije umukinnyi wa APR FC, asaba abandi kumufatiraho icyitegerezo

Ruboneka Jean Bosco [uri ibumoso] iruhande rwa Mugisha Gilbert ni bamwe mu bakinnyi bitwara neza muri APR FC no mu Ikipe y'Igihugu Amavubi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Frank Torsten Spittler yatangaje ko Umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC Ruboneka Jean Bosco ari umukinnyi w’intangarugero kuri bagenzi be bitewe n’ishyaka agira n’ubushobozi bwo gukina ku myanya itandukanye mu kibuga.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umukino Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yari imaze gutsindamo Les Guépards ya Bénin ibitego 2-1 muri Stade Nationale Amahoro.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi uvuka mu karere ka Gatsibo yari yinjiye mu kibuga asimbuye Kwizera Jojea maze agahindura umukino bigafasha u Rwanda rwari twatsinzwe igitego 1-0 mu gice cya mbere, ruva inyuma rurangiza ari 2-1.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyakurikiye uyu mukino Frank Torsten Spittler yagize ati “Ndabizi ko [Ruboneka Jean] Bosco ari urugero rwiza ku bandi bakinnyi. Ushobora kumushyira aho ari ho hose ndetse yatangiye igice cya kabiri ari indwanyi. Ni byo namubwiye, nti ‘ugomba kugenda ukabera abandi urugero’ ndetse ni byo yakoze”.

Ruboneka Jean Bosco amaze igihe ari umwe mu bakinnyi bahiga abandi muri Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda, akabifashwamo n’ubushobozi yifitemo bwo gukina ku myanya itandukanye.

Uretse gufasha Ikipe y’Igihugu Amavubi kwigobotora Bénin akina imbere ku ruhande rw’iburyo, nta gihe gishize Ruboneka usanzwe akina mu kibuga hagati atsindiye APR FC igitego cyayigaruriye icyizere cyo gusezerera Azam FC muri Stade Amahoro maze ikerekeza mu ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League ya 2024/2025.

Ruboneka Jean Bosco [uri ibumoso] iruhande rwa Mugisha Gilbert ni bamwe mu bakinnyi bitwara neza muri APR FC no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda