Nyuma yo kwicishwa inzara n’inyota muri Libye, Abakinnyi ba Nigeria basagambye biratinda mu tubari tw’iwabo

Abarimo Alex Iwobi, Bright Sami-Ajayi, Calvin Bassey n'abandi bafotowe mu kabari ka Abuja

Bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria batazira “Kagoma” Nigerian Super Eagles baraye muri kamwe mu tubari turi mu Mujyi wa Abuja nyuma y’amasaha make bicishijwe inzara n’inyota muri Libye aho bari bagiye gukinira umukino wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ariko bagasubira iwabo batawukinnye.

Ni nyuma y’uko iyi Kipe iherutse kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika giheruka muri Côte d’Ivoire yangiwe ko indege yarimo abakinnyi igwa mu mujyi wa Benghazi, ahubwo ikoherezwa ku kibuga cy’indege cya Al Abraq International Airport; giherereye kure y’uwo mujyi.

Na nyuma yo kugera aho kandi, amasaha bahagerey yahuriranye n’ay’ikiruhuko y’abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Abraq Airport, babura uwabafasha kubona uko bakomeza biba ngombwa ko baba bategereje dore ko n’imwe mu mizigo yabo yari yafatiriwe.

Uretse gutegereza n’amarembo asohoka ku kibuga yari yafunzwe badashobora guhaguruka ngo bajye no gukoresha imodoka kuko bari babuze n’umuntu n’umwe wo mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Libye ubafasha.

Nyuma rero y’uko abarimo Kapiteni William Troost-Ekong, iruhande rwa Victor Okoh Boniface, Bright-Osayi Samuel, n’Umunyezamu, Stanley Nwabali, bagararije itangazamakuru ibibazo bahuye na byo, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria ryafashe umwanzuro wo kubagarura mu gihugu badakinnye.

Bamaze kugera muri Nigeria, mu ijoro rishyira ku wa 16 Ukwakira 2024, bamwe mu bakinnyi ngenderwaho barimo Alex Iwobi, Ademola Lookman, Semi Ajayi, na Calvin Bassey, bagaragaye mu mashusho muri kamwe mu tubyiniro mu mujyi wa Abuja hamwe na DJ Neptune, basagambye.

Amakuru avuga ko bitewe n’umunaniro ukabije bari bagize mu gihe cy’amasaha 24 yari yabanje, aba bakinnyi bagombaga kureba uko baruhuka bakabona gusubira mu bihe bisanzwe.

Nyuma y’ibi bihe, kimwe n’abandi bakinnyi ku bari bahamagawe mu makipe y’Ibihugu byabo ku migabane itandukanye basubiye mu makipe basanzwe bakinira kwitegura imikino ya Shampiyona zikomeza muri izi mpera z’icyumweru.

Abarimo Alex Iwobi, Bright Sami-Ajayi, Calvin Bassey n’abandi bafotowe mu kabari ka Abuja

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda