Amavubi yihoreye kuri Bénin, icyizere cyo kwitabira Igikombe cya Afurika kirazuka [AMAFOTO]

Ibyishimo byari byose mu rwambariro rw'Ikipe y'Igihugu

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yaturutse inyuma itsinda iya Bénin iyitsinda ibitego 2-1 muri Stade Nationale Amahoro mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, icyizere kiragaruka.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bari baje gushyigikira Amavubi.

Umudage, Frank Torsten Spittler utoza Amavubi yari yahisemo kubanza Ntwari Fiacre mu biti by’izamu; Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clément na Mutsinzi Ange Jimmy mu bwugarizi; Mugisha Bonheur, Kapiteni Bizimana Djihad na Guelette Samuel mu kibuga hagati; mu gihe Kwizera Jojea, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bari bayoboye ubusatirizi.

Ku rundi ruhande, Umudage mugenzi wa Torsten, Gernot Rohr utoza Les Guépards ya Bénin yari yabanjemo, Souke Marcel; Yohana Benjamin, Oliver Jacques Aimé, Imourane Hassane, Steve Mounié, Rachid Moumin, Mohammed Tijan, Sessi Octave, Hountondji Andréas Eduin Williams, Junior Olatian na Francisco Dodo Dodji Dokou.

Uyu mukino watangiye u Rwanda rugeraza gusatira binyuze muri Mugisha Gilbert wanyuraga ku ruhande rw’ibumoso nk’ibisanzwe imbere ya Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”, ariko kuboneza mu izamu ntibyamuhira.

Ku munota wa 43 w’umukino, Omborenga Fitina yatakaje umupira ku ruhande rw’iburyo, maze Imourane Hassane awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Andreas William Edwin Hountondji wahise afungura amazamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, Ruboneka Jean Bosco umeze iminsi akina ku ruhande mu ikipe ya APR FC, asimbura Kwizera Jojea.

Guhererekanya umupira ku ruhande rw’u Rwanda byakomeje no muri iki gice, ariko kubona igitego bigakomeza kuba ikibazo.

Nko ku munota wa 56, Mugisha Gilbert yakorewe ikosa ku ruhande rw’ibumoso hafi y’urubuga rw’amahina, coup franc yari ibonetse ipfushwa ubusa.

Mu minota yakurikiyeho, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yarushijeho kotsa igitutu izamu rya Bénin, ndetse biza kurangira bibyaye igitego cyatsinzwe na rutahizamu Nshuti Innocent.

Iki gitego cyo ku munota wa 70 cyabonetse bivuye ku mupira mwiza Bizimana Djihad yashiburiye Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, na we awuhinduye imbere y’izamu usanga Nshuti ahagaze neza ahita agombora.

Ibyishimo by’abafana b’Amavubi batari benshi muri Stade Amahoro, byaje kwikuba kabiri nyuma y’iminota itanu ubwo Amavubi yabonaga igitego cya kabiri. Iki gitego cyatsinzwe binyuze kuri penaliti yatewe na Kapiteni Bizimana Djihad, n’ubundi ku ikosa yari akorewe nyuma yo guterekerwa umupira na Ruboneka Jean Bosco yajya kiwihereza mu rushundura agahita ashyirwa hasi.

Mu minota 10 ya nyuma ngo umukino ugere ku musozo, Djihad wari umaze gutsinda igitego cy’intsinzi yasimbuwe na Rubanguka Steve mu kurushaho kurinda iyi ntsinzi.

Umukino warangiye Amavubi atsinze Bénin ibitego 2-1. Kugeza ubu nta mukino mpuzamahanga, Abanyarwanda baratsindirwa muri Stade Amahoro.

Nigeria iyoboye itsinda n’amanota arindwi Bénin igakurikira n’amanota atandatu. u Rwanda ruri hafi n’amanota atanu. Umukino wagombaga guhuza Nigeria na Libya muri iri tsinda wasubitswe kubera ibibazo byabaye mbere yawo. Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasura Nigeria tariki 15 Ugushyingo 2024, nyuma yo kwakira Libye muri Stade Nationale Amahoro.

Ibyishimo byari byose mu rwambariro rw’abasore b’u Rwanda
Abakinnyi 11 umutoza Frank Torsten yari yabanje mu kibuga
Nshuti Innocent yafunguye amazamu
Nshuti akomeje kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu Amavubi
Rutahizamu Innocent Nshuti usanzwe ukinira One Knoxville Sporting Club muri USA
U Rwanda rumaze kwishyura Abafana bitereye mu birere
Amarangamutima adasanzwe y’abafana
Kapiteni Bizimana Djihad nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti
Intsinzi yatanze ibyishimo bidasanzwe no ku bakinnyi ubwabo
Abakinnyi b’u Rwanda bishimira intsinzi
Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert ba APR FC bitwaye neza muri uyu mukino
Uyu mukino wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Général Mubarakh Muganga [iburyo] na we yashyimishijwe n’iyi ntsinzi

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe