Inkuru iteye agahinda: Umunyeshuri yapfuye bitunguranye i Gatsibo

Inkuru ibabaje yumvikanye mu karere ka Gatsibo  Mu Murenge wa Muhura, naho umwana w’ umunyeshuri yapfiriye ku kigo cya Groupe Scolaire Muhura.

Byabereye mu kagari ka Taba, mu Murenge wa Muhura muri kano karere ,amakuru atugeraho avuga ko uyu mwana yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye wapfuye azize uburwayi butaramenyekana, aho yafatiwe ku ishuri.

Amakuru atangwa na bamwe mu bakora kuri iki kigo, bavuga ko ngo uyu mwana ashobora kuba yagiraga indwara yo kubura amaraso(Anemia). Andi makuru akavuga ko uyu mwana ngo yatangiye acibwamo.Uyu munyeshuri bivugwa ko ngo yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Muhura, bagahita bamuha transfer imujyana ku bibitaro by’Akarere bya Kiziguro.

Aya makuru akaba yashimangiwe n’umuyobozi wa Groupe Scolaire Muhura, Kamali Jean Marie Vianney aho wavuze ko koko bagize ibyago bakabura umunyeshuri.Ati:” Nibyo koko uyu mwana yafashwe n’uburwayi aho byagaragaraga ko ari Diarrhea [Diyare],yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muhura nacyo kiza kumwohereza ku Bitaro bya Kiziguro ari naho yaguye”.

Ku bijyanye n’ibivugwa ko muri iki kigo atari ubwambere hagwa abanyeshuri Kamali yavuze ko aya makuru yayumvise kuko ngo iki kigo akimazemo imyaka 3, aho yavuzeko amakuru yamenye ngo umwana wahapfiriye yari arwaye bisanzwe mu gihe und ingo yari yiyahuye.Yavuze ko muri iki kigo nta burwayi budasanzwe buhari,ari naho yanavuze ko barimo kuganiriza abanyeshuri babihanganisha kuko babuze mugenzi wabo,anavuga ko barimo gutegura uburyo bazajya gushyingura uyu witabye Imana,BWIZA dukesha ino nkuru  yamenye ko yakomokaga mu karere ka Kayonza.

Related posts

Operation yose y’itabwa muri yombi ry’ umuyobozi wa Sonarwa mu Rwanda

Nyamasheke: Uwigaga muri Kibogora Polytechnic yapfuye bitunguranye ibikomeje kubabaza abagiye batandukanye.

BIRABABAJE! Padiri wa Lycee de Rusumo arakekwaho gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.