Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Frank Torsten Spittler yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 26 batarimo Niyonzima Olivier Seif, Hakizimana Muhadjiri na Mugisha Didier, azifashisha ku mikino ibiri Amavubi_CHAN afitanye n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti batazira “Riverains de la Mer Rouge”.
Uyu mutoza ukomoka mu Gihugu cy’u Budage yashyize hanze uru rutonde mu Gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024.
Kimwe n’ibindi bihe byo guhamagara abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, haba hitezwe ugutungurana cyangwa izindi mpinduka zagaragaye nk’amasura mashya, gusigara kwa bamwe mu bari bitezweho kugirirwa icyizere, guhamagara abatari baherutse n’ibindi.
Ni urutonde ruriho abakinnyi icyenda b’Ikipe y’Ingabo APR FC, abakinnyi bane ba AS Kigali na bane ba Police FC. Hariho kandi batatu ba Rayon Sports, babiri ba Marines FC ndetse amakipe ya Bugesera, Gorilla, Gasogi United akagiramo umukinnyi umwumwe.
Abakinnyi ba Police FC: Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kapiteni Nsabimana Eric “Zidane” n’umukinnyi wa Rayon Sports ukina hagati mu kibuga, Niyonzima Olivier Seif ntibagaragara kuri uru rutonde.
Bivugwa ko kuri Muhadjiri Hakizimana, umutoza atishimiye uko akinana na bagenzi be, wongereyeho n’imyaka ye imaze kurenga 30. Kuri Niyonzima Olivier Seif we yasabwe kugenda akongera agakora ku mubiri we wasaga n’uwongereye ibiro no kongera ibyo atanga mu kibuga.
Icyakora nubwo abo batahamagawe, Torsten Spittler w’imyaka 62 y’amavuko yagiriye icyizere umunyezamu wa Etoile de l’Est, Habineza Fils na Ndayishimiye Didier bakiniraga Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, aba bakinnyi batangira umwiherero. Umukino ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze uzakinwa tariki ya 25 Ukwakira, mbere y’uko u Rwanda rwakira Djibouti tariki ya 01 Ugushyingo; imikino yombi ikazabera muri Stade Nationale Amahoro i Remera mu Murwa Mukuru, Kigali.
Mu gihe Amavubi yasezerera “Riverains de la Mer Rouge” ya Djibouti, rwakina imikino yo mu ijonjora rya kabiri n’izava hagati ya Kenya na Sudan ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, naho imikino ya nyuma ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025 mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Ouganda.