Rwanda VS Djibouti: Stade Amahoro ishobora kwakira umukino ubanza n’uwo kwishyura

Stade Amahoro ishobora kwakira umukino ubanza n’uwo kwishyura w'u Rwanda na Djibouti

Ikipe y’Igihugu ya Djibouti batazira “Riverains de la Mer Rouge” yanditse isaba ko umukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere muri za Shampiyona z’iwabo, CHAN 2024 wakinirwa i Kigali bitewe n’uko nta Stade yemewe na CAF bafite.

Umukino ubanza biteganyijwe ko uzakirwa na Djibouti tariki 25 Ukwakira 2024, ariko kugeza n’ubu ntabwo biramenyekana aho ugomba kwakirirwa.

Ni nyuma y’uko muri Kanama [8] 2024, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF rishyize hanze urutonde rwa za Stade zitujuje ibisabwa ngo zakire imikino yo ku rwego mpuzamahanga ya CAF na FIFA, maze Stade ya El Hadj Hassan Gouled Aptidon [Stadium] Djibouti yari isanzwe yakiriraho ikisanga kuri urwo rutonde.

Uretse Djibouti, ibindi bihugu byabihombeyemo, ni ibya Chad, Niger, Eritrea, Gabon, Sudan, Zimbabwe, Madagascar, São Tomé et Príncipe, n’u Burundi yewe na Bénin yari isanzwe yarafungiwe Stade de l’Amitié de Général Kirikou yari isanzwe yakiriraho imikino yo mu rugo.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi_CHAN itomboye kuzahura n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti mu ijonjora ry’ibanze, Djibouti yahise yandikira u Rwanda irusaba ko yakwakirira kuri Stade Nationale Amahoro, aho kuba Stade El Abdi yo muri Maroc yaherukaga kunganyirizaho na Ethiopie igitego 1-1 muri Kamena 2024.

Amakuru yizewe ahamiriza KGLNEWS ko bishoboka ko u Rwanda ruzemera ubusabe bwa Djibouti nubwo byari byabanje kugorana bitewe n’ibyo iyi Kipe batazira “Abo ku Nkombe z’Inyanja Itukura”, Riverains de la Mer Rouge yifuzaga nk’abakiriye umukino; u Rwanda rukabifata nko kugorana.

Biteganyijwe ko umukino ubanza wo mu ijonjora ry’ibanze uzakinwa tariki ya 25 Ukwakira, mbere y’uko u Rwanda rwakira Djibouti tariki ya 01 Ugushyingo.

Imikino yo mu ijonjora rya kabiri u Rwanda rwakwakiramo izava hagati ya Kenya na Sudani mu gihe ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, mu gihe rwasezerera Djibouti, naho Imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025.

Stade Amahoro ishobora kwakira umukino ubanza n’uwo kwishyura w’u Rwanda na Djibouti
U Rwanda ruzakira Djibouti tariki ya 1 Ugushyingo 2024 [Mugisha Gilbert wa APR FC na Omborenga Fitina wa Rayon Sports mu ifoto]

Related posts

Nyuma yo kwicishwa inzara n’inyota muri Libye, Abakinnyi ba Nigeria basagambye biratinda mu tubari tw’iwabo

Umutoza w’Amavubi yasingije umukinnyi wa APR FC, asaba abandi kumufatiraho icyitegerezo

Umutoza n’abakinnyi be umwe ku wundi, guhagarika agasuzuguro ka Bénin no kujya muri AFCON 2025! Amasomo 10 Amavubi yasize kuri Bénin