Inkuru y’ inshamugongo Nyabihu umwana w’ umunyeshuri yanyoye imiti yica biturutse ku babyeyi

Mu karere ka Nyabihu, harimo kuvugwa inkiru iteye agahinda naho Umunyeshuri wo mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU) riherereye mu murenge wa Kintobo birakekwa ko yanyweye imiti yica imbeba agapfa, biturutse ku makimbirane yo mu miryango.

Ishuri ry’indimi rya Gatovu riherereye mu murenge wa Kintobo, akagari ka Gatovu ho mu mudugudu wa Gatovu, amakuru y’urupfu rwa Ineza Muhumuza Happy wavutse mu mwaka wa 2008, wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri y’isumbuye yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.Ineza, ababyeyi be basanzwe batuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza.

Niyibizi Louis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’murenge wa Kintobo yahamirije ikinyamakuru Bwiza dukesha ino nkuru ko  amakuru y’urupfu rwa Ineza.

Ati: “Amakimbirane yo mu muryango niyo akekwaho kuba yaratumye Ineza afata icyemezo kigayitse anywa imiti yica imbeba, aho amakuru twayamenye agipfa ku wa Gatanu saa tanu z’ijoro, aho yagejejwe ku kigo nderabuziman cya Kintobo bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Musanze agapfa akihagera.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uru rupfu baganirije abanyeshuri babasaba ko nubwo haba hari amakimbirane ari mu miryango batagakwiriye gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo bajya babiganirizaho abayobozi bakabagira inama.Aba banyeshuri ba EL GATOVU babasabye kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, ku buryo habaho gukumira.

Related posts

Minisiteri y’Urubyiruko hari ibyo yasabye  abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru

Hadutse inzoga yitwa’ Magwingi’ Uyinyoye ntatinya no guterera akabariro mu muhanda, abatuye i Musanze bakomeje guhangayikishwa n’ iki cyorezo

Inkuru iteye agahinda: Umunyeshuri yapfuye bitunguranye i Gatsibo