Rayon Sports yatsinze Bugesera yandika intsinzi ya gatatu yikurikiranya, ifata umwanya wa kabiri

Fall Ngagne, Omar Gning na Adama Bagayogo bishimira igitego gifungura amazamu

Abanya-Sénégal, Youssou Diagne na Fall Ngagne bafashije Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.

Hari hashize ibyumweru bitatu Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda idakinwa kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Umukino watangiye amakipe yombi akina neza ndetse buri imwe ikagera ku izamu ry’indi.

Mu minota 15 ya mbere, Rayon Spots yaremyemo uburyo bubiri bukomeye, bikozwe na Fall Ngagne ndetse na Aziz Bassane.

Ku munota wa 18, Fall Ngagne yongeye kuzamukana umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera FC, ariko umunyezamu Arakaza MacArthur awushyira muri koruneri.

Iyi koruneri yatewe neza na kapiteni Muhire Kevin, maze myugariro w’Umunya-Sénégal, Yousou Diagne, atsinda igitego n’umutwe.

Iki gitego ntikishimiwe na busa na Bugesera FC kuko bavugaga ko koruneri yabonetse nyuma yo kurarira kwa rutahizamu Ngagne, Umusifuzi wo ku Ruhande,Karangwa Justin, ntazamure igitambaro.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Bizimana Yannick na Niyomukiza Faustin baremye uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Khadime N’diaye, ariko Rayon Sports iraburokoka.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.

Robertinho utoza Rayon Sports yatangiranye impinduka igice cya kabiri, Adama Bagayogo na Ishimwe Fiston basimbura Iraguha Hadji na Rukundo Abdul Rahman.

Ni nako kandi Ssentongo Farouk na Tuyihimbaze Gilbert basimbuye Nyarugabo Moise na Pacifique ku ruhande rwa Bugesera FC.

Ntibyasabye iminota myinshi ngo Rayon Sports ibone igitego cya kabiri kuko uwa 63 wari uhagije ngo Fall Ngagne anyeganyeze inshundura.

Iki gitego cyaremwe na Adama Bagayogo wazamukanye umupira akawuha Muhire Kevin wari ku ruhande rw’iburyo, awuhinduye imbere y’izamu usanga rutahizamu w’Umunya-Sénégal aryamiye amajanja.

Nyuma yo kubona igitego, Rayon Sports yongeyemo Aandi maraso mashya mu busatirizi bwayo, Elenga Kanga akorera mu ngata Aziz Bassane.

Iminota yakurikiyeho Bugesera yagerageje kuyishakamo igitego cy’impozamarira yifashishije ba rutahizamu bayo, Yannick na Farouk, ariko Khadime Ndiaye arinda neza izamu rye, umukino urangira Gikundiro icyuye amanota atatu.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanjemo: Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Rukundo Abdul Rahman, Muhire Kevin (C), Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Aziz Bassane.

Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanjemo: Arakaza MacArthur, Mucyo Didier Junior, Iracyadukunda Eric, Hirwa Jean de Dieu, Ciza Jean Paul, Kaneza Augustin (C), Niyomukiza Faustin, Dukundane Pacifique, Bizimana Yannick, Gakwaya Léonard na Nyarugabo Moise.

Bizimana Yannick hagati ya Aziz Bassane na Kapiteni Muhire Kevin
Fall Ngagne, Omar Gning na Adama Bagayogo bishimira igitego gifungura amazamu
Ibitego bibiri byashyize Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 11 inganya na Police FC iyoboje ibitego 8 izigamye

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda