Umutoza n’abakinnyi be umwe ku wundi, guhagarika agasuzuguro ka Bénin no kujya muri AFCON 2025! Amasomo 10 Amavubi yasize kuri Bénin

Amavubi asigaye afite amahitamo mu bakinnyi babanza mu kibuga bitewe n'uwo bagiye gukina

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yaturutse inyuma Les Guépards ya Bénin iyitsinda ibitego 2-1 muri Stade Nationale Amahoro mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.

Wari umukino wo “gupfa no gukira” ku ruhande rw’u Rwanda, kuko iyo ruramuka rutsinzwe rwari kuba rubuze itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2025 ku kigero cyo hejuru ya 95%.

Muri uyu mukino wabaye kuva saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024, KGLNEWS yabonye amasomo 10 ashingiye ahanini ku mikinire, imyumvire n’imiterere y’umupira, umutoza, abakinnyi ndetse n’ayo hanze y’ikibuga.

1. U Rwanda rwazuye icyizere cyo kwitabira Igikombe cya Afurika

Umukino w’ibitego 3-0 kuri Stade yitiriwe Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire wari wasize ukuyeho itumanaho hagati y’Ikipe y’Igihugu Amavubi n’abafana basaga n’abayirakariye hashingiwe ku byo batangazaga n’ubwitabire butari hejuru muri Stade Amahoro.

Impamvu nyamukuru ni uko icyizere cyo kujya muri Maroc 2025 cyasaga nk’icyarangiye, icyakora nyuma y’intsinzi ya 2-1 yujuje amanota atanu ku rutonde inyuma ya Nigeria y’amanota arindwi na Bénin ifite atandatu, icyizere cyazamutse.

2. U Rwanda rwaciye agasuzuguro ka Bénin

Mbere y’uyu mukino, nibura kuva muri 2010, amakipe y’u Rwanda na Bénin yari amaze gukina imikino 10, aho u Rwanda rwatsinzemo umwe wa tariki 09 Ukwakira muri 2010 ku gitego 1-0. Bénin yatsinze itanu harimo n’uwaherukaga wa 3-0 , mu gihe banganyijemo imikino ine.

Mu by’ukuri u Rwanda rwari insina ngufi by’umwihariko ku ngoma y’Umutoza w’Umudage, Gernot Rohr, umutoza rukumbi watinyutse gutsinda mugenzi we Frank Torsten ntabikore inshuro imwe, ahubwo akabikora ubugira kabiri.

3. Amavubi asigaye akina umupira 

Hari imvugo yari yaramamaye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa “Kick and Rush”, aho umukinnyi yafataga umupira agahita awohereza imbere ahutiyeho ugahita utakara. Kuri ubu yewe no ku mukino wari wabanje kimwe n’iyindi, u Rwanda rugerageza kubaka; igihamya ni uko kuri iyi mikino ibiri ya Bénin imibare igaragaza ko u Rwanda rwigariraga umupira ku kigero cyo hejuru ya 60%.

4. Igitutu u Rwanda rwariho cyatanze umusaruro

Abakinnyi ubwabo mbere y’umukino biyumvaga nk’abafitiye Abanyarwanda umwenda hashingiwe ku cyo bisaba ngo u Rwanda rwitabire Igikombe cya Afurika. Ibi byabaye nk’ikibatsi gicanira umurava n’ishyaka abakinnyi basanganiwe Ikipe y’Igihugu, bibyara uyu musaruro.

5. U Rwanda rurakundwa rukabura intsinzi

Abanyarwanda bakunda umupira cyane nk’uko uyu mukino wabigaragaje. Ingeri zitandukanye uretse n’abari muri Stade, hagiye hagaragazwa ishyaka rihari. Icyakomaga mu nkokora ibi byiyumviro ni umusaruro mubi wakunze kuranga Amavubi.

6. U Rwanda rufite ababanza ku ntebe y’abasimbura bagira icyo bahindura

Si kenshi u Rwanda rutsinda ruturutse inyuma, ariko kuri iyi nshuro, nyuma yo kuvana mu kibuga Kwizera Jojea agasimburwa na Ruboneka Jean Bosco byatumye ibidakunze kuba bishoboka. Kwinjizamo Rubanguka Steve na Muhire Kevin na byo biri mu byafashiije kurinda iriya ntsinzi.

7. Umutoza ugendana n’umukino

Uretse gusimbuza no guhinduranya abakinnyi bitewe n’icyo akeneye bitewe n’uwo bagiye guhura, Frank Torsten Spittler yerekanye ko aba afite amahimo mu bitekerezo bitandukanye mu gihe amayeri y’umukino yatangiranye atamukundira.

8. Umutoza n’abakinnyi be bafite ubwumvane

Amashusho yagaragajwe mu rwambariro rw’Amavubi yerekana uko abakinnyi bari bishimanye n’umutoza nk’abahuje umugambi, kugera n’aho bamutegeka gukora ibizwi nka “pompage” cyangwa “Pushups” mu rwego rwo kwerekana imbaraga n’ubumwe, ibisanzwe biba gake n’ahandi.

9. Imanishimwe ni nyirumwanya, Samuel Geuellete aratanga icyizere 

Umuntu agiye gutanga amanota ku bakinnyi, yavuga ko Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” wari wubakiweho umukino wo gusatira ndetse akanaha Innocent Nshuti umupira wavuyemo igitego, yagize amanota ya mbere. Léopold Samuel Geuellete Marie na we yagaragaje ko yafasha mu kubona ibisubizo mu busatirizi mu gihe yakomeza guhabwa uyu mwanya nka numéro 10.

10. Umutoza akwiye kongererwa amasezereno

Frank Torsten Spittler w’imyaka 62 y’amavuko, asigaje ukwezi kumwe kugira ngo amasezereno y’umwaka umwe yari yarahawe arangire. Kuva yahagera amaze kugaragaza ko ashobobora ndetse kugeza ubu ayoboye Itsinda rya Kane mu gushaka itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 imbere ya Nigeria na Afurika y’Epfo, mu gushaka iy’Igikombe cya Afurika, na byo si bibi n’amanota atanu.

Nubwo umukino wagombaga guhuza Nigeria na Libya muri iri tsinda wasubitswe kubera ibibazo byabaye mbere yawo, Nigeria iyoboye itsinda n’amanota arindwi Bénin igakurikira n’amanota atandatu. u Rwanda ruri hafi n’amanota atanu. Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasura Nigeria tariki 15 Ugushyingo 2024, nyuma yo kwakira Libye muri Stade Nationale Amahoro.

Ibyishimo byari byose mu rwambariro rw’Ikipe y’Igihugu
Amavubi asigaye afite amahitamo mu bakinnyi babanza mu kibuga bitewe n’uwo bagiye gukina
Imanishimwe Emmanuel [N⁰3] na Samuel Geuellete Marie [N⁰8] ni bamwe mu bagaragaje urwego rwiza
Abanyarwanda berekanye ko bakunda cyane Ikipe y’Igihugu Amavubi

Related posts

Amavubi yihoreye kuri Bénin, icyizere cyo kwitabira Igikombe cya Afurika kirazuka [AMAFOTO]

Amavubi U-20 yasezerewe muri CECAFA yatuye Djibouti umujinya, akuramo umwenda

Amavubi arakira Bénin mu mukino wa “Nonaha cyangwa birorere”! Ibintu bitanu [5] Amavubi agomba kwitondera