Amavubi yanyagiwe n’Ibitarangwe bya Bénin, imibare yo kujya mu Gikombe cya Afurika ihinduka amahurizo [AMAFOTO]

Mugisha Gilbert ahanganye na Imourane Hassane

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yaranzwe n’imvune yanyagiriwe n’iya Bénin ibitego 3-0 kuri Stade yitiriwe Félix Houphoüet-Boigny muri Côte D’Ivoire, imibare yo kwitabira Imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika itangira kugorana.

Wari umukino wa gatatu wo mu Itsinda rya Kane mu guhatanira itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2025, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 mu murwa mukuru Abidjan wa Côte d’Ivoire aho Ibitarangwe bya Bénin iri kwakirira imikino.

Umutoza Frank Torsten Spittler yari yahisemo kubanza mu izamu Ntwari Fiacre; ba myugariro ari Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Ombarenga Fitina, na Niyomugabo Claude; abo hagati bari Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Muhire Kevin; mu gihe ba rutahizamu bari Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent.

Mu ntangiriro z’umukino, Amavubi yagaragazaga ko icyo ashyize imbere ari ugusatira izamu, icyakora na Bénin ntabwo yari ituje kuko yagaragazaga amayeri yo gucungira ku mipira ya kabiri igakora za “Contre-attaques”.

Bidatinze ku munota wa 6 w’umukino Kapiteni Steve Mounié yafunguriye Les Guépards ya Bénin amazamu ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe na Dossou Jodel.

Ku munota wa 37, Kapiteni wungirije w’Amavubi, Manzi Thierry yavutse umutoza ahatirizwa kwinjiza mu kibuga myugariro wa APR FC, Niyigena Clément.

Igice cya mbere cyarangiye Bénin iyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka zasize rutahizamu Nshuti Innocent asimbuwe na Mbonyumwami Taïba wa Marines FC.

U Rwanda rwakomeje kuzongwa n’imvune kuko na Kwizera Jojea yasohotse mu kibuga avunitse asimburwa na Samuel Léopold Gueulette Marie, mbere y’uko Niyibizi Ramadan yinjiramo asimbuye Kapiteni Bizimana Djihad.

Iminota mibi ku ruhande rw’u Rwanda byatangiye ku munota wa 67, ubwo Andreas William Edwin Hountondji wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsindaga igitego cya kabiri nyuma y’uburangare bwa ba myugariro b’Amavubi bayobowe na Mutsinzi Ange Jimmy.

Ku munota wa 70, Imourane Hassane yatsinze igitego cya gatatu cyaremye icuraburindi mu mitima y’abihebeye ruhago i Kigali.

Amavubi yakomeje gusatira ariko birangira atabashije kubona igitego na kimwe umukino urangira ari ibitego 3 bya Bénin.

Tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro mu mukino wa Kane wo mu itsinda rya Kane ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Mugisha Gilbert ahanganye na Imourane Hassane
Kwizera Jojea yasohotse mu kibuga avunitse

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

Related posts

Impumeko y’Amavubi muri Côte d’Ivoire n’impinduka muri 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mukino wa Bénin

Kapiteni Bizimana, Biramahire na Rubanguka bageze mu myitozo y’Amavubi yitegura Ibitarangwe bya Bénin [AMAFOTO]

Amavubi yamenye inzira azanyuramo mu guhatanira itike ya CHAN 2024