Umutoza n’abakinnyi 4 bamaze gutandukana n’amakipe yabo! Impeshyi muri Shampiyona y’u Rwanda yanzitse

Nyuma y’uko Thierry Forger wa APR, Mbirizi Eric, Ngono Guy Hervé na Henock Yao ba Gasogi United beretswe umuryango, Kwizera Janvier bakunze kwita Rihungu, wari umunyezamu wa Police FC yamaze gusezera kuri iyi kipe avuga ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

Ni ibintu bisanzwe bimenyerewe cyane muri Shampiyona y’u Rwanda iyo bigeze mu Mpeshyi aho abakinnyi bamwe baba bahindura amakipe, ari na ko n’amakipe aseserera bamwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, ni bwo Gasogi United yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo yerekana ko itazakomezanya na bamwe mu bakinnyi bayo.

Abo bari Mbirizi Eric waturutse muri Rayon Sports, rutahizamu Ngono Guy Hervé ndetse na Henock Yao, abanyamahanga batari bakamara igihe kirekire mu ikipe y’Urubambyingwe.

Nyuma y’amasaha make izi mpinduka muri Gasogi United zibaye, muri Police FC izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, Umunyezamu Kwizera Janvier bakunze kwita Rihungu wari uyimazemo imyaka 4, yamaze gutangaza ko uyu ari wo mwaka we wa nyuma muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu gihe warangiye.

Mu butumwa yashyize rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, yabwiye iyi kipe ko aho azajya hose izamuhora ku mutima.

Ati “Mwarakoze muryango mugari wa Police FC, byari iby’agaciro kubana namwe imyaka 4, twahuye n’ibyiza ndetse n’ibigoye byinshi ariko twarahatanye kandi tugira byinshi byiza tugeraho nubwo bitari byoroshye, aho ngiye nzi ko nzabahoza ku mutima iteka kandi nzahora nshimishwa no kuba umwe mu banyuze muri Police FC.”

Rihungu w’imyaka 26, atandukanye na Police FC nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye, ntabwo yagize umwaka mwiza kuko iyi kipe yazanye Rukundo Onesime w’Umurundi aba umunyezamu wa mbere. Muri Shampiyona hagati yaje kugira imvune y’urutugu yatumye asoza umwaka w’imikino adakina.

Uyuunyezamu kuva yatangira gukina umupira w’Amaguru yakiniye amakipe abiri mu buzima bwe, aho kuva muri 2014 yinjiye muri Bugesera FC ayizamura mu cyiciro cya mbere ayikinira kugeza 2020 ari na bwo yajyaga muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Akipe menshi mu Rwanda yitezwemo impinduka nyinshi by’umwihariko APR FC kuko Ubuyobozi bwayo bwamaze gutangaza ko nyuma yo kudakomezanya n’umutoza Thierry Forger Christian, n’abandi bakinnyi bari ku musozo w’amasezerano bakaba batarayongererwa, ubwo bisobanuye ko batazakomezanya na yo.

Kwizera Janvier yasezeye kuri Police FC
Umutoza wa APR Thierry Forger ni we wabimburiye abandi!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda