Kanseri ya prostate ikomeje gukaza umurego mu bagabo irimo kubahitana hasi hejuru

 

Kanseri ya Prostate ni mwe muri Kanseri zikomeye ziri guhitana abagabo ku isi, indi ni kanseri y’uruhu, gusa ikunda gufata abagabo barengeje imyaka 65.

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 33 ishize bwerekana ko 7 kuri 11 gusohora intanga kenshi ari ukugabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate. uku gusohora intanga bigabaniriza akazi ubwonko, ibi bigatuma uturemangingo tumwe na tumwe twa prostate tutimanyagura vuba vuba ngo duteze ibyago byo kurwara kanseri.

Ariko nubwo bimeze uko, ubu bushakashatsi bugaragaza ko gusohora intanga kenshi bifasha bantu bari hagati y’imyaka 20 na 29, ndetse no hagati ya 30 na 39 gake, no mu myaka 50 gusa ho nyine ngo ni rimwe na rimwe.

Iyi kanseri ya Prostate rero hari ibintu byongera ibyago byo kuyirwara kimwe nuko ushobora kutayirwara, gusa ibi ni bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo gufatwa nayo. Birimo rero ko iyo urengeje imyaka 65 uba ufite ibyago byo kuyirwara. Ikindi kuba
mu muryango wawe hari uwayirwaye, menya nawe ko isaha ni saha wayirwara.

Ikindi wamenya ni uko, iyi kanseri ikunze gufata abagabo birabura ariko bidasobanuye ko n’abazungu bayirwara ariko ku kigero kitari hejuru. Ikindi amafunguro ufata nk’inyama zitukura n’andi yuzuyemo ibinure byinshi yongera ibyago byo gufatwa niyi ndwara. umubyibuho ukabije nawo ushobora kuba nyirabayazana wo gufatwa niyi ndwara .

Hari rero ibimenyetso bishobora ku kwereka ko wafashwe na kanseri ya prostate, birimo; Kugorwa no kunyara cyangwa se inkari zikaza ari nke kandi nta mbaraga zisohokana, Inkari zirimo amaraso cyangwa kubona inkari mu masohoro, Kuribwa mu mugongo wo hasi aho ububabare bushobora gukwira mu bindi bice buhereye, Gutakaza ubushake bwo gufata umurego, Kumva ibinya mu maguru , ahanini ibi bikagaragaza ko kanseri yafashe no mu ruti rw’umugongo.

Hari rero uburyo wa kwirinda Kanseri ya prostate. Ubushakashatsi bugaragaza ko ibiribwa bigira uruhare mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate, ari byo imbuto , imboga ndetse n’ibikomoka ku ngano, na none ibiribwa dusangamo Lycopene nk’inyanya , watermelon , ndetse n’inkeri , ibi nabyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate.

Hari ubushakashatsi bwakozwe , bugaragaza ko abagabo barya amafunguro yuzuyemo intungamubiri , ibyago byo gufatwa niyi kanseri bigabanuka ku kigero cya 35%. naho abakoresha ibiribwa birimo lycopene bikagabanuka ku kigero cya 21%.

Ikindi cyafasha kurinda kanseri ya protate ni ukureka itabi. ubushakashatsi bugaragaza ko kureka kunywa itabi , bigabanya ibyago byo kwibasirwa niyi kanseri ya porositate kimwe na kanseri y’ibihaha.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa itabi ,byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya porositate ku kigero cya 34% ugereranyije n’abantu batarinywa .

Ikindi cyagufasha ni ukubungabunga ibiro byawe, ndetse no guhora wisuzumisha.

Abagabo benshi bafite iyi kanseri yo bativuje hakiri kare , bahitanywa niyi kanseri , umugabo urengeje imyaka 45 aba agomba kwipimisha iyi kanseri byibuze rimwe mu mwaka .

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.