“Gutora ni uburenganzira bw’umunyarwanda” Guverineri Alice Kayitesi

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Alice Kayitesi, yavuze ko ibibazo bikigaragara, bigomba gukemura mbere yo kugera mu gihe cy'amatora.

 

Mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa 15 Gicurasi 2024, habaye inama nyunguranabitekerezo y’Intara yahuje abagize Komisiyo y’ Igihugu y’amatora, abayobozi b’uturere, ab’imirenge, n’abandi bafatanyabikorwa mu matora mu ntara y’Amajyepfo, mu rwego rwo gusuzuma no kuganira ku myiteguro y’amatora ya perezida wa repubulika n’ayabadepite.

N’inama yari yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, harimo na Umwali Carine, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, byumwihariko akaba areberera Amajyepfo, aho yavuze ko imyiteguro mu ntara y’ Amajyepfo bayigeze kure, aho yijeje ko mu kwezi kubanziriza ukuzatorerwamo bazaba bararangije kwitegura.

Yagize ati” Twasanze imyiteguro irimbanyije, dufite aho tugeze ugereranyije tugeze nko kuri 90% uhereye nko ku bisabwa kandi imyiteguro irakomeje. Inzego zose zirabikurikurana.

Uyu Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Umwali, yaboneyeho no gushima byimazeyo inzego zose uhereye kuri guverineri kumanuka, ko babishyizemo imbaraga zabo.

Ati: Hari harabaye igikorwa cyo kuza gusura za Site kureba uko zimeze, ibibazo byagaragaye twarabitanze hanyuma inzego zose zibigira ibyazo, twasanze hari ibimaze gukemuka ku rugero runini cyane.

Umwali Carine, yakomeje avuga ko hari ibikorwaremezo byakozwe kugira ngo hakemuke ibibazo bimwe na bimwe.

Yagize ati” Hari ibibazo by’imihanda igana ku ma site, bagiye bakoresha imiganda kugira ngo habe hameze neza ku mihanda igana aho amatora azabera, ikindi hari ikibazo cy’umuriro, kubera amatora azatinda, amatora akomatanije, urumva igikorwa cyo kubara gishobora kuzatinda kikageza nimugoroba, bisaba ko tuzaba dufite amashanyarazi. Rero muri urwo rwego basanze hari aho amashanyarazi abe ahari muri icyo kigo, ni ukuvuga ngo byose byararebwe kugira ngo bikemurwe mu kwa 6 byose byararangiye, amatora azagende neza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, nawe yagarutse ku bibazo bikigaragara, bagomba gukemura mbere yo kugera mu gihe cy’amatora, gusa akavuga ko nta kibazo bafite.

Yagize ati” Hari isuzuma ryakozwe ku byumba by’amatora bigaragara ko harimo ibibazo bikomeye ni 2 ariko dufitiye n’ibisubizo, hari ikijyanye n’ibyumba bitarajyerwaho umuriro w’ amashanyarazi, ndetse hakabamo n’ibijyanye n’imihanda igerayo aho ushobora gusanga nk’ikiraro cyaracitse.

Yakomeje agira ati” Ibyo byose byakorewe isesengura harimo n’ibyakosotse ugereranyije n’ikegeranyo twagaragaje, ubuyobozi bw’uturere ku bufatanye na komisiyo y’ amatora, n’abaturiye aho ngaho hari ibyakosotse hari ibiraro byagiye bijyamo, umuriro w’amashanyarazi hari aho tuzakurura tukawugeza hari n’aho bidashoboka tuzakoresha za generator cyangwa imirasire y’izuba”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Alice Kayitesi, muri iki gihe twegereje amatora, yageneye ubutumwa abaturage, ko bagomba kumenya gukora igikwiye mu gihe gikwiye.

Yagize ati” Ubutumwa duha abaturage ni ukumenya ko gutora ari uburenganzira bw’umunyarwanda, ariko ari inshingano z’umwenegihugu. Bakomeze bitegure ayo matora ariko bareba mu buryo bw’ikoranabuhanga bakareba ko nta kibazo bafite kuri liste y’itora.

Akomeza avuga ati” Bagomba kuba bafite indangamuntu zikosotse neza kuko indangamuntu ni ikintu gikomeye kuko nicyo umunyarwanda yerekana kugira ngo yinjire mu cyumba cy’itora atore, nibegere ubuyobozi hakiri kare bubafashe dore ko bitagusaba kujya kure ahubwo wegera umuyobozi w’umudugudu.

Aya matora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite, azaba ku itariki 15/7/2024, mu Majyepfo site z’ amatora zirenga ibihumbi bitatu (3000).

 

Umwali Carine, Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, byumwihariko akaba areberera Amajyepfo, yavuze ko imyiteguro mu ntara y’ Amajyepfo bayigeze kure, aho yijeje ko mu kwezi kubanziriza ukuzatorerwamo bazaba bararangije kwitegura.

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi, yavuze ko ibibazo bikigaragara, bigomba gukemura mbere yo kugera mu gihe cy’amatora.
Iyi nama nyunguranabitekerezo y’Intara yahuje abagize Komisiyo y’ Igihugu y’amatora, abayobozi b’uturere, ab’imirenge, n’abandi bafatanyabikorwa.

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.