Umutoza Haringingo Francis yateze umutego ukomeye ushibukana ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwafashe umwanzuro wo kumwirukana nyuma yo kwandagazwa na Gorilla

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ntabwo yaraye yirukanwe nk’uko benshi babikekaga nyuma yo kunyagirwa na Gorilla FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023 kuri Kigali Pele Stadium nibwo ikipe ya Gorilla FC yahatsindiye Rayon Sports ibitego bitatu kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nyuma yo gutakaza aya manota yatumye Rayon Sports iva mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwakoze inama karundura ejo ku wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023 benshi bakaba bifuzaga ko umutoza Haringingo Francis Christian yirukanwa ariko uyu mwanzuro waje guta agaciro.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko iyo ubuyobozi bwa Rayon Sports buramuka bwirukanye umutoza Haringingo Francis Christian yari guhita ajyana n’abatoza batatu bose bamwungirije aribo Rwaka Claude, Niyonkuru Vladimir utoza abazamu na Nduwimana Pablo wongerera ingufu abakinnyi.

Ikipe ya Rayon Sports yari yamaze gufata umwanzuro wo kwirukana umutoza Haringingo Francis Christian ikamusimbuza umwe hagati ya Romami Marcel na Mohammed Nonde, gusa yari guhita igorwa no guhita ibona umutoza w’abazamu n’ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

N’ubwo Rayon Sports iri mu mwuka mubi ntabwo bikuraho ko ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi kuri Stade Huye hazabera umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho Mukura Victory Sports izakira Rayon Sports.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]